Benesa ahagaze mu rubyiruko rwari ruteraniye muri iyi nama

Uganda: Abayobozi 20 bo muri AIM Global batawe muri yombi

Sangiza iyi nkuru

Polisi ikorera mu karere ka Soroti kari mu burasirazuba bwa Uganda yataye muri yombi abayobozi 20 bo mu muryango Alliance In Motion (AIM) Global uvugwamo ubushukanyi n’ubwambuzi.

Aba bayobozi baguwe gitumo ubwo bari bayoboye inama yaberaga muri moteli ya Hyde Park kuri uyu wa 30 Kamena 2022. Iyi nama yahuje abiganjemo urubyiruko rwo muri aka karere n’utundi two mu burasirazuba.

Ubwo bari bamaze gufatwa, Komiseri ushinzwe umutekano muri Soroti, Benesa Edwin, yasobanuye ko hakozwe iperereza kuri uyu muryango, bigaragara ko abawugize bambura abaturage amafaranga, babizeza kunguka menshi mu gihe gito.

Benesa yavuze ko abagize uyu muryango ubusanzwe baba bambaye amakote (suit) meza, bagasaba buri wese kwishyura amashilingi ya Uganda 900,000, bikarangira inyungu babasezeranyije batayibonye.

Umusore w’imyaka 22 witwa Anthony Mugalagala yabwiye umunyamakuru wa Chimpreports ko yatanze amashilingi 900,000, yizezwa kuzajya yinjiza miliyoni 5 mu cyumweru, ariko ngo ukwezi kurashize nta n’ishilingi na rimwe arabona.

Umuyobozi wa Polisi muri Soroti, Mohamed Rashid Biansi, yasabye abaturage kuba maso, bagashishoza mu gihe babonye abantu nk’aba baba babasaba amafaranga, babizeza ibitangaza.

Benesa ahagaze mu rubyiruko rwari ruteraniye muri iyi nama
Benesa ahagaze mu rubyiruko rwari ruteraniye muri iyi nama

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *