Umusirikare wa Uganda yiciwe mu gitero cy’abantu bitwaje intwaro ku kigo kirinzwe cyane cy’Ishuri rya gisirikare rizwi nka Junior Command and Staff College Gaddafi mu Karere ka Jinja .
“Igitero kivugwa cyibasiye umusirikare wa UPDF wari urinze bariyeri y’irembo ry’Ikigo cya Kadhafi, wishwe imbunda ebyiri zikibwa”, ibi byatangajwe n’igipolisi kuri uyu wa Gatanu nyuma gato ya saa sita.
Polisi ikomeza igira iti “Iki gitero cy’ubugwari kirimo gukorwaho iperereza,”
Hagati aho, igipolisi kikaba cyataye muri yombi abantu babiri bakekwaho uruhare muri iki gitero cyo mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane ku isaha ya saa tatu z’ijoro. Mu bakekwa batawe muri yombi harimo uwavumbuwe n’imbwa aho yari yihishe.
Iyi nkuru dukesha Chimpreports iravuga ko ari ubwa mbereurwego nk’uru rwo hejuru rwa gisirikare rugabweho igitero n’abantu bitwaje intwaro mu myaka hafi icumi ishize.
Igitero nk’iki cyherukaga kubera ku Kigo cyaa gisirikare cy Lower Mbuya mu 2013.
Umuvugizi wa polisi, Fred Enanga yatangaaje ko umusirikare wishwe ari Sgt Eymu Simon Peter w’imyaka 45.
Polisi kandi yataye muri yombi undi musirikare wa UPDF wagombaga kuba ari kumwe na mugenzi we ku burinzi ariko akaba yari yataye akazi yagiye ku iduka.


