Umucamanza mukuru mu rukiko rwa Luweero, mu gihugu cya Uganda, akurikiranye umugabo mu mategeko amuziza kwiyita Yesu Kristo, aho kuwa 09 Ugushyingo ubwo uyu mugabo yagezwaga imbere y’uyu mucamanza, Juliet Hatanga, yashinjijwe ibyaha byo kuba mu muryango utemewe n’amategeko binyuranyije n’ingingo ya 56(1) ndetse n’ingingo ya 2(a) zo mu gitabo cy’amategeko ahana, ndetse n’icyaha cyo kuyobora umuryango utemewe n’amategeko. Uyu mugabo wabwiye urukiko ko yitwa Joshua ‘Yesu Kiristo’, anavuga ko nta mutegetsi wo mu Isi umuyobora na perezida Museveni ubwe.
Mu rukiko ariko haje kugaragara ko uyu Joshua yari yararetse iri zina rya Yesu Kristo ndetse uwo muryango yayoboraga akawusenya, aho ngo yabikoreye mu Karere ka Nakaseke muri Kanama 2016.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Joshua icyo gihe wavugaga ko yitwa Solomon Ssemakula alias Yesu Kiristo, yaje kubura igihe gito nyuma y’aho urukiko rw’ibanze rwa Kiwoko mu Karere ka Nakaseke rumufunguye by’agateganyo atanze ingurane muri Nyakanga 2016. Yaje kongera gutabwa muri yombi mu minsi ishize afatiwe mu Karere ka Luweero na none yiyita Yesu Kirisito avuga ko nta mutegetsi na n’umwe wo kuri iyi isi ari munsi y’amategeko ye, ndetse na perezida Museveni.
Iyi nkuru dukesha Daily monitor irakomeza ivuga ko yagejejwe mu rukiko ari kumwe n’abayoboke be batatu baba boherejwe muri Gereza ya Luweero kugeza kuwa 22 Ugushyingo 2017 ubwo bazitaba Umucamanza Mukuru, Juliet Hatanga agatangira kumva urubanza rwabo.
Kimwe n’umuyobozi wabo, aba bayoboke ba Joshua nabo banze kuvuga amazina yabo ya nyayo ahubwo bahitamo kwiyita Femera Shanita, Zomonu Parusha Zanoni na Nuseni Dawunini. Urukiko rukaba rwaranze kubakurikirana bari hanze nyuma y’uko barutangarije ko nta bene wabo bafite babishingira ngo babatangire ingurane.
Â
Â
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Â
Dennis Ns./Bwiza.com


