Inzu zibamo abapolisi ziherereye mu gace ka Katwe muri Uganda zibasiwe n’inkongi y’umuriro guhera mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Kanama 2017 zirakongoka, abanyamakuru bagiye gutarayo amakuru polisi ibatera amabuye.
Inzego zishinzwe ubutabazi muri Uganda zavuze ko iyi nkongi yaba yatewe n’amasinga y’amashanyarazi yakoranyeho, iyi nkongi ikaba yateje igihombo cy’abarirwa muri za Miliyoni.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Daily monitor dukesha iyi nkuru ivuga ko izi nyubako zafashwe n’inkongi ubwo abapolisi bari bagiye ku mirimo hakaba nta waguyemo cyangwa ngo akomerekeremo.
Gusa ngo abanyamakuru ntibabashije kwegera ahabereye inkongi kuko abapolisi bari aho babateye amabuye ubundi bakabuka imyotsi iryana mu maso kugira ngo batahegera.
Iki kinyamakuru kandi kivuga ko polisi yari yabambiye abanyamakuru ngo batajya gufotora amacumbi ya bo ubwo yashyaga, abanyamakuru bagahiramo gufata amajwi y’ibyavugiraga hafi aho ubundi bakitahira kuko bashobora no gukomerekeramo.
Kugeza ubu, imiryango 3 y’abapolisi iri gusangira icumbi rimwe mu gihe hari n’abadafite aho bikinga kubera gusigwa iheruheru n’uyu muriro.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Si ubwa mbere inzu zicumbitsemo polisi zibasirwa n’inkongi muri uganda, kuko no muri 2005 izo mu gace ka Naguru na zo zahiye zigakongoka.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


