RETYUI

Uganda: Anita Among uri mu mazi abira yaretse kongera kwiyamamariza kuyobora Inteko Ishinga Amategeko 

Sangiza iyi nkuru

Anita Annet Among wari usanzwe ari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, yatangaje ko atazongera guhatanira gukomeza kuyiyobora, nyuma y’iminsi mike inzego z’umutekano zitangiye ibikorwa byo kumukoraho iperereza.

Mu itangazo yashyize hanze, Among yavuze ko yafashe icyo cyemezo nyuma y’“ibiganiro byinshi no gutekereza byimbitse”, mu rwego rw’ibyo yise kubungabunga ubumwe n’umucyo by’ishyaka NRM riri ku butegetsi abarizwamo.

Yanditse ku rubuga rwe rwa X ati: “Nyuma y’ibiganiro byinshi no gutekereza byimbitse, ndetse no mu rwego rwo gukomeza ubumwe n’umucyo mu ishyaka ryanjye nkunda rya NRM, ndatangaza mu buryo budasubirwaho ko ntaziyamamariza umwanya wa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko mu Nteko ya 12.”

Among yashimiye Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, ishyaka NRM n’abagize Inteko ya 11 bamugiriye icyizere bakamuha amahirwe yo kuba Visi-Perezida w’Inteko ndetse na Perezida wayo mu myaka itanu ishize.

Among yavuze kandi ko azashyigikira abazatoranywa n’ishyaka ndetse na Perezida Museveni mu ipiganwa ryo kuyobora Inteko Ishinga Amategeko, asaba n’abadepite bazinjira mu Nteko ya 12 kuzabikora.

Ati: “Nzaguma ndi uwo gukorera igihugu cyanjye aho ishyaka na Perezida bazanshyira”, mbere yo kongeraho ko azakomeza gukorana n’inzego za Leta mu iperereza ku birego ashinjwa.

Among yatangaje ibi, nyuma y’uko kuva mu mpera z’icyumweru gishize inzego z’umutekano za Uganda zirimo igisirikare, Polisi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (CID), bagose ingo ze mu bikorwa byo gusaka no gukora iperereza ku mutungo we.

Among akekwaho ibyaha bya ruswa, kwigwizaho umutungo mu buryo budasobanutse ndetse no kunyereza amafaranga, nyuma y’uko hagaragaye imitungo myinshi afite hatazwi inkomoko yayo.

Ku Cyumweru tariki ya 17 Gicurasi, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko ibikorwa byo gukurikirana Among byategetswe na Perezida Museveni ubwe.

Ati: “Inzego z’umutekano ziyobowe kandi zahawe amabwiriza n’Umugaba w’Ikirenga, zatangije Operasiyo yiswe ‘Maliza Ufisadi’ mu minsi ishize. Tuzagura ibi bikorwa kandi abafite uruhare bose bazafatwa. Nta n’umwe uzasimbuka.”

Amakuru avuga ko ku wa Kane tariki ya 14 Gicurasi ari bwo Perezida Museveni yakiriye akanagirana ikiganiro cya nyuma na Among.

Muri icyo kiganiro, ngo Museveni yamweruriye ko agiye kumwoherereza abagenzuzi kugira ngo bakore iperereza ku nkomoko y’umutungo udadanzwe afite.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *