Uganda: batandatu bibye kwa perezida Museveni bari mu mazi abira

Sangiza iyi nkuru

Umar Mugerwa, Coleb Ahimbisibwe, Yokaana Muwanguzi, Jereme Semugenyi, Godwin Arinaitwe na Isa Mutabike nibo bari mu mazi abira nyuma y’uko batawe muri yombi bashinjwa kugerageza kwiba kwa perezida wa repubulika ya Uganda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Urukiko rwo mu karere ka Sembabule rwagejejweho ikirego cy’abantu batandatu bashinjwa kwiba insinga z’amashyanyarazi mu ifamu ya perezida Yoweli Kaguta Museveni iherereye mu karere ka Gomba i Kisozi, ubushinjacyaha buhagarariwe na madamu Anne Nanteza yabwiye urukiko ko aba bagabo bakurikiranyweho kwiba insinga z’amashanyarazi bibye mu ifamu (aho bororera) ya Museveni.
Insinga aba bakurikiranyweho zifite uburebure bwa metero 60, ubushinjacyaha bwavuze ko bazibye ku wa 11 Ukuboza 2016.
Aba bagabo bose bari barindwi ariko nyuma umwe witwa, Charles Serwadda, aza kurekurwa nyuma y’uko byemejwe ko akiri umwana.
Aba bashinjwa babanje kwemerera itangazamakuru ko insinga bazibye kuko bashakaga amafaranga yo gutangiza ubucuruzi bakiteza imbere gusa bageze mu rukiko bahitamo kwisubira bahakana iki cyaha cyo kwiba umukuru w’igihugu.
Umwe muri Aba bakurikiranwe witwa Umar Mugerwa, aganira n’umunyamakuru yari yavuze ko bajya kwiba izi nsinga batari bazi ko ari aza perezida wa repubulika ati “Turasaba muzehe wacu imbabazi kuko ari ubwa mbere tumukosereje kandi ntituzongera kubitinyuka”
Uyu mugabo yakomeje avuga ko babonaga izi nsinga zishobora kuzabagirira umumaro kandi ko perezida atanazibyazaga umusaruro nk’uko Dail monitor yabitangaje.
Urukiko rwemeje ko aba bagabo baba bafungiwe muri gereza y’Akarere ka Sembabule kugeza ku wa 17 Mutarama 2017.
museven
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Denis Musinguzi, umuyobozi wa polisi mu karere ka Sembabule yetangaje ko insinga aba bagabo bafashwe biba zibitse ku biro bya polisi, zifite agaciro ka miliyoni 58 z’amashiringi ya Uganda. Denis yavuze ko aba bagabo bafashwe bazakanirwa urubakwiye kuko Uganda idashyigikiye abantu bashaka gukira badakoze.
Uyu mupolisi by’umwihariko yatangaje ko bitangaje kubona ukuntu aba bagabo biyeeje kwiba mu ifamu ya perezida w’igihugu kandi iba ifite abarinzi bayirinda amasaha yose y’umunsi, gusa si ubwa mbere havuzwe ubujura mu ifamu ya perezida Museveni kuko mu kwezi kwa Nzeri 2016 nabwo hari hafashwe abandi bantu batatu bakekwaho kwiba inka za nyakubahwa Museveni, umwe muri abo akaba yari umukozi muri iyi famu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *