Mu gihugu cya Uganda, hari abahanzi bari mu ngeri zitandukanye, aho usanga hari abaririmba gusa, ababyina, n’abandi. Gusa ukurikije injyana zikunze kumvikana muri kiriya gihugu, ntiwakwiyumvisha ko harimo abahanzi basa n’abashinzwe guhanga no kuririmba gusa ariko igihe cy’ibitaramo ugasanga bashatse ababafasha kubyina.
Aba bahanzi usanga mu gihe cy’ibitaramo, baririmba gusa nk’aho ariko kazi kabo, kwandika indirimbo no kujya kuzikoresha, gukora ibimenyetso ariko kubyina cyangwa guceza ari nk’inzozi kuri bo.
Hano hari urutonde rw’abahanzi bafatwa nk’ibyamamare guhera mu myaka yashize haba mu gihugu imbere no hanze ya cyo ariko usanga akazi kabo mu gushimisha abafana hari aho kagarukira.
Bebe Cool

Uyu ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane haba muri kiriya gihugu ndetse no hanze ya cyo kubera umuziki we ndetse unabyinitse, gusa na we aza kuri uru rutonde rwakozwe n’ibitangazamakuru byo muri kiriya gihugu bimuzi neza, bivuga ko aza ku mwanya wa mbere mu bahanzi batazi ibyerekeranye no kunyeganyega mu muziki.
Uyu muhanzi iyo yizihiwe, arangwa no kwitera hejuru cyangwa akurira ibintu biri hafi aho n’intebe, ibyuma by’amajwi n’ibindi.
Ronald Mayinja

Uyu we afatwa nk’umuhanzi usekeje muri kiriya gihugu. Arangwa no kuririmba abyinisha ikirenge kimwe ariko atava aho ari, afashe micoro ubundi akagerageza gusakuza cyane akaba ari ko ashimisha abafana ku kijyanye n’imibyinire.
Uyu muhanzi ngo iyo yakabije arapfukama agatega amaboko nk’uri kuramya ariko ababyinnyi be bari guca ibintu imbere y’abafana.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Rema

Uyu ni umuhanzikazi wo muri kiriya gihugu, azwiho kwambara akikwiza ku buryo iyo ari imbere y’abafana aba atanashaka ko umubiri we ugaragara. Mu yandi magambo, yitwara nk’umwamikazi.
Akunze kuririmba agendagenda na mikoro mu ntoki, ubundi akagaragara azengurutswe n’ababyinnyi be aho bahimbarwa bakanamuterura ariko we nta kuneganyega kundi.
Dr Jose Chameleone

Dr Chameleon na we aza kuri uru rutonde rw’abahanzi batazi kubyina kandi baririmba indirimbo zibyinitse cyane.
Mu gihe cy’ibitaramo, arangwa no kuririmba yiruka imbere y’abafara asa n’ubabwiriza kumufasha kuririmba ndetse no kuzunguza amaboko mu kirere.
Na we akaba adashobora kugaragara abyina wenyine cyangwa hari nk’akandi kantu kadasanzwe akora mu bijyanye n’imibyinire.
Mathias Walukaga

Uyu muhanzi na we wamenyekanye mu gihugu cy’iwabo, abafana ngo ntibajya bifuza no kumubona ku rubyiniro.
Bavuga ko bishimira kumva indirimbo ze kuruta uko bishimira kumubona abyina kuko imibyinire ye ngo ishobora gutuma banga ibihangano bye.
Stecia Mayanja

Uyu muhanzi na we wamenyekanye ku mazina ya Bummy Stecia muri kiriya gihugu cya Uganda, na we yitwara nk’umwamikazi, akaba ari nay o mpamvu nta muntu ujya amubona asaragurika cyangwa aceza mu gihe cyo kuririmba.
Bitewe n’inkweto nini aba yambaye, uyu muhanzikazi na we ntabasha kuba yanyeganyega ngo ashimishe abafana muri ubwo buryo ari nay o mpamvu abantu batamukunda.
Catherine Kusasira

Uyu na we ni umwe mu bahanzi bakorera imbere muri kiriya gihugu, kutabyina kwe, ngo abiterwa n’ubunini bwe butamwemerera kunyeganyega cyane cyangwa nko gusimbuka ngo abe yagira icyo yereka abafana mu gihe ari kuririmba.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kimwe n’abandi bahanzi batandukanye batagaragaye kuri uru rutonde kandi biganjemo ibyamamare muri muziki, bishoboka ko hari n’ahandi wasanga abameze batya, babona batekereza indirimbo, bakayishyira mu nyandiko ndetse bakanayiha injyana, bagakora umuziki ariko ibyo kubyina ugasanga byarabisobye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


