Uganda: Dr Kiiza Besigye yahaye uburinzi buhambaye imodoka ye

Sangiza iyi nkuru

Col Dr. Kizza Besigye utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa perezida Museveni muri Uganda, yafashe icyemezo cyo guha uburinzi buhambaye imodoka ye yo mu bwoko bwa Land Cruiser mu rwego rwo kuyirinda ko yaterwa ibintu bikayangiza ibirahuri ndetse ku buryo umuntu atapfa kuyinjiramo uko yishakiye n’iyo yakoresha ingufu.

Iyi modoka yibara ry’umweru ifite ibirango,UAN 661V ngo yari ikunze kwibasirwa n’abapolisi kuko bari bayizi neza, ndetse kenshi ngo ikaba yaragiye yisanga hagati y’abamushyigikiye n’abashinzwe umutekano bahanganye rimwe na rimwe hakoreshwa amabuye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Dr Kiiza Besigye ngo akaba yafashe iyi modoka ye akayambika za giriyaje zirinda amadirishya ndetse n’ibirahuri by’imbere n’iby’inyuma.

Ikinyamakuru Chimpreports dukesha iyi nkuru kirakomeza kivuga ko ibi Besigye yabikoze nyuma y’uko imodoka ye iherutse kwangirikira mu makimbirane hagati y’abayoboke be n’abashinzwe umutekano inshuro zisaga 10 muri Mbarara.

Mu guhangana kwabaye kuri uyu wa Kabiri ushize nk’uko byemezwa n’umuvugizi wa polisi muri Rwizi, Samson Kasasira, ngo imodoka ya Besigye ndetse n’izindi za polisi zarahangirikiye.

Ifoto y’imodoka ya Besigye yahinduwe yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ikaba yashimishije abayoboke be nk’uko inkuru ikomeza ivuga.
23622441 10159640977655584 6719849455450177376 n 1

Iki kinyamakuru kibutsa ko mu 2011, ikirahuri cy’idirishya ry’imodoka ya Besigye cyamenwe n’umupolisi witwa Gilbert Arinaiwe Bwana, mbere y’uko ahita asuka ibyuka biryana mu maso ya Dr Besigye hafi yo gutuma ahinduka impumyi.

Kuva icyo gihe ngo iyi modoka yakomeje kwibasirwa inshuro nyinshi n’abapolisi bagerageza kumuta muri yombi.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *