Uganda: Ese Johnson Nuunu uherutse gushimutwa yaba ari kuzira ko ajya aza mu Rwanda?

Sangiza iyi nkuru

Ku Cyumweru gishize nibwo bwiza.com yabagejejeho inkuru y’Umugabo w’Umugande ariko ufite inkomoko mu Rwanda, Johnson Nuunu, ibabwira ko yashimuswe akaba yaraburiwe irengero, kuri ubu hari amakuru avuga ko uyu mugabo yajyaga aza i Kigali, kuko anahafite abakobwa babiri bahashatse, hakaba hakekwa ko ishimutwa rye ryaba rifitanye isano n’ibibazo bimaze iminsi hagati y’u Rwanda na Uganda.

Kuwa 09 Ukuboza 2017 ahagana saa yine n’igice z’amanywa nibwo Johnson Nuunu wari urimo gusangira fanta n’umwishywa we, Amon Tumusiime mu gasantere k’ubucuruzi ka Rubaare mu Karere ka Ntungamo, yegerewe n’umuntu amusaba ko bajya hanze bakavugana.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ubwo yahagurukaga ngo agende bavugane, uwo mugabo wamushakaga yahise amwaka icupa rya fanta yari ahagurukanye arisubiza ku meza mbere yo kumufata mu mikandara akamusohora.

Nyuma y’iminota mikeya nibwo mwishywa we wari usigaye inyuma yahamagawe n’inshuti imubwira ko nyirarume bamutwaye asohotse asanga imodoka bari bamwinjijejemo irandurutse.

Uganda: Umugabo ufite inkomoko mu Rwanda yaburiwe irengero nyuma yo gushimutwa

Inkuru dukesha Chimpreports yo kuri uyu wa Mbere iravuga ko Nuunu w’imyaka 60 ari umworozi wo mu giturage cya Rukiri, mu Kagali ka Kayonza mu Murenge wa Rushenyi wo mu Karere ka Ntungamo, ndetse akaba afite imitungo myinshi muri aka karere irimo inyubako y’amagorofa irimo n’iduka yakuwemo ubwo yashimutwaga.

Mu gihe kugeza ubu hataramenyekana aho abamushimuse barengeye, umuryango we uhangayikishijwe n’ubuzima bwe dore ko ngo anarwara diabete.

Johnson Nuunu ni Umugande ariko ufite inkomoko mu Rwanda wavukiye agakurira mu Karere ka Ntungamo kimwe n’ibisekuru bye bikeya.

Ibi bikaba bije bikurikira ishimutwa ry’Abanyarwanda baba muri Uganda cyangwa bahagenda rimaze iminsi mu bice bitandukanye bya Uganda.

Nyuma yo gushimuta Johnson Nuunu, abo mu muryango we bagerageje kumukurikirana, aho mwishywa we, Tumusiime n’inshuti ye, hamenyekanye izina rye rimwe, Katudu bahise bajya kuri station ya polisi ya Rubaare umuyobozi wayo akumva uko byagenze akabasezeranya guhamagara izindi station za polisi muri Mbarara, Bushenyi,na Ntungamo ngo bashyireho bariyeri bahagarike iyo modoka yari amaze gushimutirwamo.

Umuhungu wa Nuunu we akaba yarumvaga byoroshye kumenya Nuunu kuko ari umuntu uzwi cyane muri Ntungamo.

Gusa, ngo ubwo uyu muyobozi wa station ya polisi ya Rubaare yafata telephone agahamagara, yayisubije hasi agaruka yahindutse asa nk’utagishaka kubafasha ndetse asa nk’ugize ikibazo.

Ngo yahise abata imbere mu nzu asiga aba basore babiri bari baje gutanga ikirego bonyine, aho bakektse ko hashobora kuba hari umuntu umukuriye wamutegetse kureka gukurikirana icyo kibazo.

Nyuma yo kubona basigaye mu biro bonyine, bahisemo gusohoka ngo batahe, ariko mu gusohoka umwe mu bapolisi ashyira Katudu ku ruhande aramubwira ati: “N’iyo mwakurikira iyi modoka ntacyo mwayikoraho, kubw’ibyo muri guta igihe cyanyu, nimwigire mu rugo.”

Umunsi wakurikiyeho, basubiye kuri polisi batungurwa no kumva abapolisi bumva ikibazo cyabo nk’aho ari ubwa mbere bacyumvise, ndetse bahita babohereza kuri station ya polisi ya Ntungamo kuvugana na DPC.

Uyu DPC ntabwo yari mu biro, ariko babasha kuvugana n’ukuriye CID wahise ahamagara polisi ya Mbarara bamusubiza muri aya magambo: “Umuntu muri gushaka turamufite. Bwira abo bantu bareke guta igihe, bareke bagende, ntutume bata igihe cyawe.”

Umuhungu wa Nuunu witwa Kansiime ukorera muri Kampala, yitabaje inzego zitandukanye za polisi ndetse agera ku cyicaro gikuru cya Naguru yoherezwa mu rwego rwa polisi rushinzwe amategeko n’uburenganzira bwa muntu narwo rumwohereza ku biro bya CID bya Kibuli ahasiga ibaruwa yari atarasubizwa kuri iki Cyumweru nk’uko Chimpreports ikomeza ivuga.

Ku kibazo cy’impamvu batakomeje gukurikiranira ikibazo cyabo muri Mbarara na cyane ko bari babonye amakuru y’uko Johnson ari ho yari afungiye, Kansiime yavuze ko hari amakuru bahawe na bamwe mu bapolisi bababwira ko Nuunu atari ho ari.

Yongeyeho ko na mubyara we yahamagaye abapolisi bo muri Mbarara bakamwizeza ko ntawuhari.

Kansiime akomeza avuga ko bahangayitse kuko se yashimuswe mu buryo busanzwe bukoreshwa mu gushimuta abandi bantu bakekwaho ibyaha byo ku rwego rwo hejuru mu gihe bizera ko se ari umwere.

Yagize ati: “Data ntiyigeze akorana n’igisirikare, igipolisi cyangwa urwego rw’ubutasi urwo ari rwo rwose cyangwa mu rwego rwa guverinoma yaba iya Uganda cyangwa iy’u Rwanda.”

Abajijwe niba hari aho bahuriye n’u Rwanda, Kansiime yasubije ko ise ajya ajya aza I Kigali ndetse bashiki be babiri bashatse mu Rwanda.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *