Uganda: Ese koko Christine Muhoza Mbabazi yaba afite aho ahuriye n’iyicwa rya AIGP Kaweesi?

Sangiza iyi nkuru

Urwego rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu (ISO) muri Uganda rufite umumotari rwafunze ushinja umukobwa wari inshuti ya IGP Andrew Kaweesi (Girlfriend) witwa Christine Muhoza Mbabazi, kuba ari we wateguye iyicwa rye afatanyije na bamwe mu bapolisi bakuru mu gipolisi cya Uganda nk’uko ngo amakuru agera ku kinyamakuru Spyreports cyo muri iki gihugu avuga.

Amakuru yageraga kuri iki kinyamakuru aturutse ku cyicaro cya ISO ahitwa Nakasero, yavugaga ko uyu mumotari wafashwe bahimbye Rasta kuri ubu ufungiye ahantu hatazwi harinzwe mu nkengero za Kampala, ngo yabwiye ISO ubwo yatabwaga muri yombi, ko Christine Mbabazi wari inshuti ya Kaweesi (nk’ihabara dore ko Kaweesi afite umugore witwa Annet Kaweesi), yari mu nama yabereye muri restaurant yitwa Kati Kati, umunsi umwe mbere y’uko Kaweesi yicwa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Aya makuru aturuka muri ISO ngo anavuga ko uyu ukekwa, yasanganywe n’igikomere cy’isasu mu kaboko, hakekwa ko ari isasu yarashwe ubwo abicanyi ba Kaweesi barasanaga n’uwari ushinzwe kumurinda.

Bivugwa ko uyu Rasta yari yahawe akazi ko gutwara kuri moto umwe mu bantu bishe Kaweesi kuwa 17 Werurwe 2017 mu gace ka Kulambiro, akaba yararashwe ku kaboko n’umurinzi wa Kaweesi witwa Kenneth Erau nyuma y’aho abicanyi bari bafunguriye umuriro w’amasasu ku modoka yari itwaye Kaweesi nta kuvangura.

Hari n’amakuru akomeza avuga ko ngo nyuma y’urupfu rwa Kaweesi, Mbabazi ngo yahaye miliyoni 200 abari bashinzwe kurinda Kaweesi bikekwa ko nabo bari bari muri uyu mugambi wo kwica umuyobozi wabo. Aba ngo bakaba bari bazi uyu mugambi nubwo bari bazi ko Kaweesi ari we wenyine wari igipimo.

Ku rundi ruhande, ikinyamakuru Chimpreports mu nkuru yacyo yo mu kwezi gushize kuwa 23 Ukwakira, cyanditse ko ubuzima bw’uyu Christine Mbabazi Muhoza buri mu kaga nk’uko nyir’ubwite yabyivugiye avuga ko akomeje kwakira ubutumwa bumutera ubwoba abwirwa ko azicwa, akongeraho ko ntaho ahuriye n’urupfu rwa Kaweesi.

Icyo gihe yagiraga ati: “ Muri iyi minsi binsaba gukuraho telephone zanjye. Kubera ko abantu bari kumpamagara bantera ubwoba ngo nzicwa .” Bwinshi muri ubu butumwa nk’uko abafitanye isano na Mbabazi bavuga, bwagiye bubikwa (recorded).

Kuri ubu uyu Mbabazi arinzwe bikomeye n’abashinzwe umutekano wa perezida Museveni (Special Forces Command) ku mabwiriza ye ubwe. Ibi perezida Museveni akaba yarabikoze nyuma y’aho abapolisi n’abakozi b’urweggo rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu (ISO) bahuriye mu rugo kwa Mbabazi ahitwa Lungujja muri Kampala, hakabaho igisa nko guhangana buri ruhande rumushaka.

Chimpreports irakomeza ivuga ko Mbabazi yizeweho kuba afite amakuru yo ku rwego rwo hejuru arebana n’iyicwa rya AIGP Andrew Kaweesi wahoze ari umuvugizi w’igipolisi cya Uganda, ndetse benshi bemeza ko ari nawe washoboraga kuzasimbura IGP Kale Kayihura ku buyobozi bw’igipolisi cya Uganda.

FELIX
AIGP Andrew Kaweesi yicanywe n’umushoferi n’umurinzi we kuwa 17 Werurwe 2017 ava iwe ajya ku kazi

Iyi nkuru ivuga ko uyu Mbabazi nta muntu wari umuzi kugeza ubwo Chimpreports yatangazaga inkuru y’uko urugo rwe rwatewe n’igipolisi. Uyu mugore ariko akaba yaratangaje ko atazaterwa ubwoba n’inzego z’umutekano ngo ashyirishemo IGP Kayihura mu rupfu rwa Kaweesi.

Mbabazi agira ati: “ Ndabizi ko ibi byose ari iterabwoba riva kuri Lt. Juuko wa ISO. Ariko ndashima Imana ko meze neza .”

Hari n’amakuru atandukanye avuga ko perezida Museveni yahaye amafaranga menshi Mbabazi ngo akomeze ubuzima nyuma y’uko yari amaze ukwezi afungiwe iwe na ISO.

Mbabazi akaba yaratakambiye perezida Museveni amubwira ko nta muntu wari wemerewe kumusura ndetse ko n’ibyo kurya byamushiranye, ndetse aboneraho kumubwira ko arimo kuzira akarengane.

Inkuru ya Chimpreports isoza ivuga ko bamwe mu bakozi ba perezidansi ya Uganda bijeje Mbabazi ko ibibazo bye bigiye gushakirwa ibisubizo birimo no kureka abantu n’inshuti bakamusura.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com
 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *