Minisitiri w’umutekano wa Uganda, Lt. Gen. Henry Tumukunde, aratangaza ko ishyaka NRM riri ku butegetsi muri Uganda ririmo gutegura umuntu uzasimbura perezida Museveni kubw’ibyo ivugurura ry’ingingo y’itegeko nshinga yagenaga imyaka umukuru w’igihugu atagomba kuba arengeje rikaba ntawe rikwiye gutera impungenge.
Ibi minisitiri Tumukunde yabitangaje kuri uyu wa Kane, avuga ko Abagande badakwiye gutinya iri vugurura ry’ingingo y’itegeko nshinga bivugwa ko rigamije kugumisha perezida Museveni ku butegetsi ubuzima bwe bwose.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iyi ngingo yavanwe mu itegeko nshinga igateza impaka nyinshi hakaba hategerejwe ko perezida Museveni abishyiraho umukono, yagaragaye nk’igikorwa cyo gutuma Museveni azayobora Uganda kugeza apfuye.
Ariko nk’uko byatangajwe na Gen. Tumukunde, ngo ibyo si ukuri.
Kuri uyu wa Kane, itariki 28 Ukuboza Tumukunde akaba yatangaje ko ishyaka rya NRM ririmo gushaka umuntu uzasimbura Museveni uzatangarizwa rubanda mu minsi ya vuba.
Yongeyeho ko kuri ubu ariko, perezida Museveni akiri kandi azakomeza kuba umuyobozi wabo kugeza ubwo uwo muntu uzamusimbura azabonekera nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ikomeza ivuga.
Yakomeje avuga ko kandi uwo muntu atazaba we ubwe nka Tumukunde cyangwa undi uri mu buyobozi hejuru, ahubwo azaba ari umuntu ukiri muto, mbere yo kongeraho ko iri vugurura riherutse icyo ribamariye ari ukubaha umwanya wo gushaka uwo muntu ukwiriye.
Gen Tumukunde yakomeje avuga ko kwihutisha iki gikorwa byari guteza ibibazo bikomeye muri NRM, atanga urugero rwo muri Kenya ubwo perezida Daniel Arap Moi yavaga ku butegetsi agasiga ishyaka KANU mu bibazo.
Yagize ati: “Twe nka NRM ntidushaka kwihutira guhindura ubuyobozi bw’ishyaka..niyo mpamvu duherutse gushyigikira ivugururwa ry’imyaka y’umukuru w’igihugu; kugira ngo perezida Museveni, perezida wa NRM yongere kwiyamamaza mu gihe dushakisha umusimbura we.. bitazamera nk’ibyabaye muri Kenya ubwo perezida Daniel Toroitich Arap Moi yataga Kenya African National Union (KANU) none ubu ntikibaho.”
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


