Uganda: Haburijwemo ikindi gitero cyari kigiye kugabwa kuri station ya polisi

Sangiza iyi nkuru

Umupolisi yaburijemo icyashoboraga kuba igitero kuri sitasiyo ya Polisi ya Nakulabye mu gihugu cya Uganda nyuma yuko umugabo utamenyekanye asatiriye iyi sitasiyo afite imbunda ya AK47 mu rukerera .

Umupolisi wari ku burinzi wari wihishe, yabonye umuntu, wari ufashe ikintu gisa nk’imbunda, agenda asatira station ya polisi ahagana mu ma saa kumi za mu gitondo.

Umuvugizi wa Polisi wungirije wa Kampala, ASP Luke Owoyesigyire, yavuze ko uyu mupolisi yagerageje kumenya umwirondoro w’uwo muntu ariko ntabishobore.

“Uwari ku burinzi yarashe amasasu menshi kugira ngo abuze uwo muntu kuva aho yari ari. Ariko uwo muntu yataye imbunda ya AK47 mbere yo kuhava. Yari irimo amasasu atanu ”.

Polisi ntirabasha gufata no kumenya ukekwaho gushaka gutera iyi station ya polisi.

Imbunda ya AK47 n’amasasu byagaragaye mu gihe iperereza rigikomeje ngo hamenyekane aho iyo mbunda yaturutse nk’uko iyi nkuru dukesha Daily Monitor ivuga.

Owoyesigyire yashimye uyu mupolisi ku kuba maso kandi akaburizamo ibyari igiye kuba. Yasabye abandi bapolisi kwigana mugenzi wabo.

Iyi ni inshuro ya gatatu bntu bitwaje intwaro bagerageje kwibasira ibiro by’inzego z’umutekano.

Ku ya 18 Ugushyingo, abantu bitwaje imbunda batamenyekanye bateye kandi bica umusirikare w’ingabo za Uganda (UPDF) warindaga ikigo cya gisirikare cyitiriwe Kadhafi mu karere ka Jinja. Abateye bagiye batwaye imbunda ebyiri.

Ku ya 14 Ugushyingo, abandi bagizi ba nabi barashe kuri Station ya Polisi ya Kensington Luxury Heights mbere yo guhunga.

Hari hashize ukwezi kandi, abajura bateye kuri sitasiyo ya Polisi ya Busiika mu Karere ka Luweero aho abapolisi batatu bahasize ubuzima ndetse n’imbunda enye ziribwa. Polisi ntabwo yagaruye imbunda zibwe cyangwa ngo ifate abakekwaho icyaha.

Ibitero byibasira ibiro bya polisi byibanze cyane mu bice bya Savannah hagati mu gihugu, kandi polisi iherutse gushinja ibyo bitero umutwe mushya w’inyeshyamba.

Polisi yavuze ko hakiri kare kumenya niba ibitero bishya bifitanye isano n’ibitero bya Savannah byibasiye abapolisi cyangwa niba ntaho bihuriye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *