Uganda: Ibinyamakuru biranengwa ku bw’inyito yakoreshejwe ku bakobwa b’Abanyarwanda

Sangiza iyi nkuru

Abarambye mu mwuga w’itangazamakuru mu gihugu cya Uganda bakomeje  kunenga ibinyamakuru binyuranye byanditse ko abakobwa b’Abanyarwanda babaye imari ishyushye mu Karere ka Mityana.

Bamwe muri aba banyamakuru bavuga ko iyi nyito imeze nk’igitutsi kandi ko  amahame y’umwuga yirengagijwe hagamijwe ubushotoranyi.

Umwe muri bo uataratangajwe amazina ariko ko ngo akaba akorera ikinyamakuru cyo mu karere   yabwiye Virunga Post ko iyi mvugo yari gukoreshwa habanje gukorwa igenzurwa nk’uko bisanzwe.

Ati “ Ubusanzwe amahame mbonezamikorere ateganya ko mbere y’uko ikinyamakuru kivuga ko abagore b’igihugu cyangwa abantu runaka cyangwa  bagurishwa, bisaba ubusesenguzi ku bintu byinshi. Nta kimenyetso kigaragaza ko iriya nkuru yakozweho ubushakashatsi.”

Uyu munyamakuru avuga inkuru yanditswe ku icuruzwa ry’aba bakobwa b’Abanyarwanda imeze nk’igihuha cyo mu kabari kurusha uko yaba nk’iy’umunyamakuru w’umunyamwuga.

Iyi nkuru ivuga ko bitumvikana uburyo Uhagarariye Abaturage muri Mityana,  Yahaya Kakooza ari we wenyine wahawe umwanya ngo agire icyo avuga.

Hibazwa impamvu nta  muyobozi wa Ambasade y’u Rwanda muri Uganda iri ahitwa Wandegeya wigeze abazwa kuri iyi ngingo.

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Ku rundi ruhande, hibazwa impamvu Leta ya Uganda ntacyo yari yakora kugira ngo hakorwe iperereza hanatabwe muri yombi abagira uruhare  kuri iki gikorwa gifatwa nk’ubucuruzi bw’abantu.

Inkuru y’abakobwa bagurishwa yasohotse  nyuma y’aho bamwe mu bakozi b’inzego z’umutekano za Uganda; Urwego rw’Iperereza rya Gisirikare (CMI ) n’ Urw’Umutekano w’Imbere mu Gihugu (ISO) bambitse ubusa abakobwa b’Abanyarwanda kugira ngo barebe uko bateye.

Iyi nkuru yamenyekanye binyuze ku mbuga nkoranyambaga za Radiyo Capital FM muri Uganda.  Byatanagjwe ko umugabo wifuza umukobwa w’Umunyarwanda atanga amashilingi ibihumbi 800,000 (imitwaro 80).

b1 472 cc6de

Ubu buryo bwo kugurisha abageni b’Abanyarwanda buje bwiyongera ku bwari bukunze kugarukwaho ko  hari Abanyarwandakazi bajya muri Uganda  mu rwego rwo kwicuruza (uburaya).

Gusa inzego zishinzwe guhashya ibyaha birimo gucuruza abantu zikaba zarahagurikiye iki kibazo, n’ubwo bitabuza ko mpera z’icyumweru ubona amasura mashya mu mujyi wa Kampala y’abakobwa b’Abanyarwanda bivugwa ko baba bagiye guhahirayo.

 

 

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *