Leta ya Uganda yafashe icyemezo cyo kongera gutumiza mu mahanga imyenda icuruzwa yarabanje kwambarwa izwi nka ‘caguwa’ nyuma y’uko yari yayihagaritse.
Uganda yari yarakomeje kwemerera ubu bwoko bw’imyenda n’inkweto kwinjira mu gihugu nyuma y’inama y’ibihugu bya EAC yo kuyihagarika. Usibye impamvu yo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, na mbebere y’uko yaduka iki cyemezo cyari cyarafashwe n’ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’ubwo bimwe muri byo nka Uganda byagiye bigenda biguru ntege mu gushyira mu bikorwa iyi gahunda bitinya ko ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Ubushinwa bisanzwe bitumizwamo iyi myambaro byayifatira ibihano by’ubukungu.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu byashyizeho gahunda yo guhagarika itumizwa ry’iyi myambaro ndetse nk’aho muri 2016 Leta yafashe icyemezo cyo kuyizamurira umusoro no gushaka uburyo bwo kuyica. Ni nyuma y’inama yari imaze guhuza ibihugu bya EAC muri Werurwe yari igamije kongera no guteza imbere inganda z’imbere mu bihugu bigize uyu muryango.
Bimwe mu bihano Amerika yaburiye ibihugu bya Afurika bihagarika caguwa ni ibishingiye ku iyicwa ry’amasezerano y’ubucuruzi ya AGOA (African Growth Opportunities Acts) yashyizweho mu 2000, aya masezerano yari agamije kunoza ubuhahirane hagati ya Amerika n’ibihugu byo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.
Muri Mata 2020 ni bwo Uganda yari yahagaritse gutumiza iyi myenda n’inkweto byambawe ariko benshi mu bacuruzi babicuruzaga binubira ko ibyo bari baratumije byari bikiri mu nzira zo mu nyanja biza. Ni mugihe batangaga impamvu z’uko nta gihamya ko iyi myambaro ishobora kubika agakoko ka Coronavirus kandi iba yarakoze urugendo rurerure kugirango igere mu gihugu iturutse mu Bushinwa, muri Amerika cyangwa mu Burayi.


