Perezida wa Rayon Sports n’umuvugizi wayo bahagaritswe mu bikorwa bya ruhago

Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate n’umuvugizi wayo Nkurunziza Jean Paul, bahagaritswe mu bikorwa by’umupira w’amaguru n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda Ferwafa bazira amagambo batangaje ubwo Rayon Sports yafatirwaga ibihano izira kutitabira irushanwa ry’intwari rya 2020. Perezida Sadate yahanishijwe kuba hanze y’ibikorwa bya ruhago mu gihe cy’amezi atandatu, mu gihe Jean Paul yabihagaritswemo mu […]

Rwanda: Habonetse 7 banduye Covid-19, hakira abandi 4

whatsapp_image_2020-05-09_at_19.32.41.jpg

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu munsi tariki 9 Gicuransi 2020, yatangaje ko habonetse abarwayi bashya banduye virusi Covid-19 bagera kuri 7, bituma umubare w’abamaze kwandura mu gihugu uba 280, abakize ni 140 naho abakirwaye nabo ni 140. Ibyo wakurikiza mu kwirinda kwandura icyorezo cya Covid-19 byashyizweho na WHO *Gukaraba intoki kenshi kandi neza namazi […]

Ikiryabarezi cyamuhaye akayabo k’amadorari nyuma y’ubukene yatewe na #Gumamurugo

Umugabo wo muri Leta ya Virginia ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika , yatunguwe n’uburyo yari yihebye ategereje ko gahunda ya Guma murugo irangira ngo ajye kwakira amadolari igihumbi yari yatsindiye bikaza kurangira ahise atsindira akandi kayabo k’amadolari. Umugabo witwa Jeph Melick yatsindiye ibihumbi ijana na mirongo irindwi na birindwi, magana arindwi na mirongo […]

Umusirikare w’Umurundi yarasiwe mu Kiyaga cya Rweru ahaherera mu Rwanda

Ikiyaga cya Rweru gihuza u Rwanda n'u Burundi (ifoto: Google Map)

Ubuyobozi bwo muri Komine ya Busoni mu Ntara ya Kirundo batangaje ko umusirikare w’u Burundi yarashwe kuri uyu wa 8 Gicurasi 2020 ku kiyaga cya Rweru nyuma yo kurasana kw’ingabo z’u Rwanda n’iz’iki gihugu. Impamvu yateye ugukora mu mbarutso kw’izi ngabo ntivugwaho rumwe ndetse nta ruhande bireba; rwaba urwa RDF na FDNB ruragira icyo rubitangazaho […]

Ivugururwa ry’ibya kisilamu igice cya kane 4

Ivugurura ryatangiye rite ? ryatewe n’iki ? Nyuma y’ibibazo byinshi mu mbaga y’abasilamu, (kwamburwa impugu bategekaga, isubiranyuma mu buhanga bwayoboye isi bukifatirwa n’abandi, abasilamu baricaye baribaza bati : Limadha taakhara al musilimuna wa limadha taqadamu ghayruhum ? = kuki abasilamu dusubira inyuma mu gihe abandi batera imbere ? Mu gushaka igisubizo cy’ibi bibazo by’ingutu, abasilamu […]

Uganda ikomeje gutumiza imyenda ya caguwa mu gihe EAC yanzuye kuyihagarika

Leta ya Uganda yafashe icyemezo cyo kongera gutumiza mu mahanga imyenda icuruzwa yarabanje kwambarwa izwi nka ‘caguwa’ nyuma y’uko yari yayihagaritse. Uganda yari yarakomeje kwemerera ubu bwoko bw’imyenda n’inkweto kwinjira mu gihugu nyuma y’inama y’ibihugu bya EAC yo kuyihagarika. Usibye impamvu yo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, na mbebere y’uko yaduka iki cyemezo cyari cyarafashwe n’ibihugu […]

Kwibuka26: Ibiganiro bya Gen. Huchon na Col. Rwabalinda byasize Ubufaransa buhaye leta yakoraga jenoside ubufasha

Ku wa 09 Gicurasi mu 1994, Gen. Jean Pierre Huchon wari umusirikare ukomeye mu ngabo z’u Bufaransa, yakiriye Col. Ephrem Rwabalinda wari umujyanama w’umuyobozi w’ingabo z’u Rwanda (Ex FAR), mu biganiro byari bigamije gushakira ubufasha Leta yariho ikora jenoside icyo gihe ngo ibashe kwigaranzura FPR Inkotanyi yari yaramaze kwigarurira ibice byinshi by’igihugu. Mu gihe cya […]

Perezida Kagame yaganiriye n’abasirikare bakuru i Gako-Amafoto

whatsapp_image_2020-05-09_at_17.01.50-1.jpg

None kuwa gatandatu, tariki ya 09 Gicurasi, perezida Kagame yaganiriye n’abasirikare bakuru mu kigo cya gisirkare i Gako ho mu karere ka Bugesera. Mu mwaka ushize, mu kwezi kwa kabiri , Perezida Kagame yahuye n’abasirikare bakuru 1000, mu ishuri rikuru rya gisirikare riherereye I Gako mu karere ka Bugesera. Biteganywa ko Perezida abonana n’abasirikare bakuru […]

Thérence Sinunguruza wabaye Visi Perezida ku bwa Pierre Nkurunziza yapfuye

Thérence Sinunguruza wabaye Visi Perezida w’u Burundi ashinzwe imiyoborere n’ibijyanye n’umutekano ku butegetsi bwa Pierre Nkurunziza yapfuye kuri uyu wa 8 Gicurasi 2020. SOS Media yatangaje aya makuru, yavuze ko Sinunguruza yapfiriye iwe mu rugo mu Bujumbura azize uburwayi . Thérence Sinunguruza yabaye Visi Perezida w’iki gihugu kuva mu 2010 kugeza mu 2013, ubwo hari […]

OMS ivuga ko abantu ibihumbi 190 bashobora kuzicwa na Coronavirus muri Afurika

Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) riburira ko abantu bagera ku 190,000 bashobora gupfa muri Afurika mu mwaka wa mbere w’icyorezo cya coronavirus niba ingamba z’ingenzi zo kukirwanya zitagize icyo zigeraho. Ubushakashatsi bushya bwa OMS bunateganya ko iki cyorezo gishobora gukomeza kubaho mu myaka micye iri imbere. Matshidiso Rebecca Natalie Moeti, ukuriye OMS ishami […]

DRC: Umurambo wa Gen. Kahimbi ugiye gusubizwa umuryango we

Umurambo wa Maj. Jenerali Delphin Kahimbi wari Umugaba Mukuru w’Ingabo wungirije ushinzwe Ubutasi bwa gisikare cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo ugiye guhabwa umuryango we kugira ngo ushyingurwe. Ikinyamakuru Taarifa kivuga ko gifite amakuru yizewe ko umurambo wa Jenerali Kahimbi wapfuye kuwa 28 Gashyantare 2020 uzashyikirizwa umuryango ukava mu bubiko bw’ibitaro. Ubusabe bukurikije amategeko bwamaze […]

RSB na FDA bavuga ko hakiri icyuho mu gukora udupfukamunwa

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge (RSB) n’Igishinzwe Ubuziranenge bw’Imiti n’Ibiribwa (FDA) batangaza ko hakiri icyuho mu gukora udupfukamunwa muri ibi bihe dukenewe cyane hirindwa kwanduzanya Coronavirus. Kugeza ubu, ibigo 38 byari byahawe uburenganzira bwo gukora udupfukamunwa mu Rwanda ntibihaza abaturage badukeneye bose. Aba bamaze gukora utugera kuri miyoni 2.5 mu gihe bagomba kutugeza kuri miliyoni zisaga 12 […]

Crickets: Irushanwa ryo Kwibuka 2020 ntirikibaye

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda, bwatangaje ko irushanwa ryo Kwibuka mu bagore muri uyu mwaka wa 2020 ritakibaye bitewe n’icyorezo cya Covid-19 cyugarije isi n’u Rwanda cyatumye ibikorwa byose by’imikino bihagarara mu gihugu. Irushanwa rya Cricket ryari kuzaba ku nshuro ya gatandatu, rikaba ari rimwe mu marushanwa aba ku ngengabihe y’Ishyirahamwe Mpuzamahanga rya […]

Hon. Sebaba: Nta mashyo, nta gira abana, nta Yezu akuzwe, nta yambu na hobe kubera Covid-19

Maze iminsi ndi ku rugamba rutanyoroheye mfatanyije n’abo dusangiye ubuyobozi. Ejo bundi aha nivugiye ko nkumbuye kandi mfite inzozi zo kongera guhura n’abanjye, inshuti zanjye dusangira akabisi n’agahiye maze ubusabane bukaba bwose. Ndabona inzozi zanjye zarabaye impamo kuko ntashobora gutekereza gukandagiza ibirenge byanjye muri ” Tarinyota” na “Tapi Ruje”, naherukaga muri Werurwe. Ibyo nahaboneye ariko […]

Guhurwa imibonano mpuzabitsina ku bagore; imwe mu mpamvu y’isenyuka ry’ingo

Mu buzima busanzwe bwa muntu, hari igihe kigera agashaka gukora imibonano mpuzabitsina hakaba n’ikindi gihe aba ntabyo ashaka. Aha abantu benshi bibwira ko gushaka imibonano mpuzabitsina biba cyane ku bagabo ndetse bakibwira ko abagore bibabaho ari uko hari umugabo ubigizemo uruhare agakurura imbarutso. Bitewe n’inzira z’ubuzima abantu banyuramo, buri mugore agira urwego rwe rugaragaza ko […]

Afurika y’Epfo: Umushoferi yakomeje gutwara abagenzi azi neza ko yanduye Covid-19

Umushoferi wapimwe tariki ya 30 Mata 2020 bikemezwa ko yanduye indwara ya Covid-19 yakomeje gutwara abagenzi atabibamenyesheje, akaba yarafatiwe mu gace ka Beaufort y’Uburengerazuba. Umuyobozi wa Polisi muri aka gace, Lt, Gen. Yolisa Matakata mu nkuru ya News 24 yavuze ko uyu mushoferi yafashwe kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Gicurasi atwaye abandi bagenzi […]

Uganda: Abasirikare barashe ushinzwe umutekano wari umaze kurasa abantu babiri

Umukozi w’urwego LDU(Local Defense Unit) ruri mu zishinzwe umutekano muri Uganda, yarashwe n’abasirikare ba kiriya gihugu ubwo bahanganaga yanze ko bamuta muri yombi nyuma y’uko yari amaze kurasa umugabo n’umugore. Uwarashwe n’abasirikare nk’uko NTV dukesha iyi nkuru yabitangaje ni uwitwa Robert Muyaga. Amashusho yafashwe na Camera zicunga umutekano yiriwe akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza uwarashwe […]