Thérence Sinunguruza wabaye Visi Perezida w’u Burundi ashinzwe imiyoborere n’ibijyanye n’umutekano ku butegetsi bwa Pierre Nkurunziza yapfuye kuri uyu wa 8 Gicurasi 2020.
SOS Media yatangaje aya makuru, yavuze ko Sinunguruza yapfiriye iwe mu rugo mu Bujumbura azize uburwayi .
Thérence Sinunguruza yabaye Visi Perezida w’iki gihugu kuva mu 2010 kugeza mu 2013, ubwo hari hashize iminsi abanyamuryango b’ishyaka rya UPRONA (Union pour le Progès National) yari ahagarariye bagaragaza ko batakimufitiye icyizere bitewe n’uko atashyiraga imbere inyungu zaryo, ahitamo kwegura.
Mbere y’uyu mwanya, Sinunguruza yahagarariye u Burundi mu Muryango w’Abibumbye kuva mu 1993 kugeza mu 1994, aba Minisitiri ushinzwe amavugurura y’inzego kuva mu 1994 kugeza mu 1996.
Yabaye Minisitiri w’Ubutabera kuva mu 1997 kugeza mu 2001, ubwo ahita ahindurirwa inshingano kuva uwo mwaka, aba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga kugeza mu 2005, kuva muri uwo mwaka kugeza mu 2010, aba umudepite ahagarariye UPRONA.
Thérence Sinunguruza wavutse tariki ya 2 Kanama 1959.


