Guhurwa imibonano mpuzabitsina ku bagore; imwe mu mpamvu y’isenyuka ry’ingo

Sangiza iyi nkuru

Mu buzima busanzwe bwa muntu, hari igihe kigera agashaka gukora imibonano mpuzabitsina hakaba n’ikindi gihe aba ntabyo ashaka. Aha abantu benshi bibwira ko gushaka imibonano mpuzabitsina biba cyane ku bagabo ndetse bakibwira ko abagore bibabaho ari uko hari umugabo ubigizemo uruhare agakurura imbarutso. Bitewe n’inzira z’ubuzima abantu banyuramo, buri mugore agira urwego rwe rugaragaza ko ari muzima.Iyo rero umugore afite ubushake buke cyangwa yarahuzwe burundu imibonano mpuzabitsina, aba afite uburwayi bwo guhurwa imibonano mpuzabitsina bwitwa “Hypoactive sexual desire disorder (HSDD)” mu ndimi z’amahanga.

Ikigo gikora ubushakashatsi ku buzima bw’abagore, The Society for Women Health Research, gisobanura uburwayi bwo “Guhurwa imibonano mpuzabitsina ku bagore”nko kugabanuka cyangwa kubura burundu ibyiyumvo, ibitekerezo ndetse n’ubushake biganisha ku mibonano mpuzabitsina bituma umugore yumva adakeneye kubonana n’umugabo mu gihe cyo gutera akabariro.

Ubushakashatsi iki kigo cyakoze, bwagaragaje ko umugore umwe mu bagore icumi aba afite ubu burwayi bwo guhurwa imibonano mpuzabitsina, ibi bigatuma ubu burwayi na none bufatwa nka kimwe mu bibazo icumi by’ubuzima ku Isi igitsina gore gihura na byo.

Ese guhurwa imibonano mpuzabitsina ku bagore biterwa n’iki?

Mu gitabo kivuga ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere bw’abagore ‘Handbook of Clinical Sexuality for Mental Health Professionals’ kigaragaza ko bimwe mu bibazo birebana n’ubuzima bw’imyororokere ahanini biterwa n’ihungabana cyangwa izindi mpamvu zitandukanye. Hari impamvu nyinshi zaba izigaragara cyangwa izitagaragara zishobora gutera ubu burwayi bwo guhurwa imibonano mpuzabitsina.

Zimwe mu mpamvu zigaragara twavuga nk’ingaruka zikomoka kuri kanseri y’ibere, diyabete, umuvuduko w’amaraso, ibibazo mu rwungano rw’inkari ndetse n’izindi ngorane ziterwa n’uburwayi busanzwe bufata imyanya ndangagitsina; bwaba ubwandura n’ubutandura.

Ku ruhande rw’ibyatera ubu burwayi bitagaragara, twavuga nk’ibinyabutabire bashoreza byitwa imiti cyangwa ari ibiyobyabwenge bitandukanye. Bimwe muri ibi bitasuzumwe neza cyangwa byakoreshejwe nabi bishobora gutera kugabanuka cyangwa kubura burundu ubushake bw’imibonano mpuzabitsinda. Bimwe muri ibi binyabutabire bikunze kugaragara cyane mu miti ivura umuvuduko w’amaraso, umunaniro ukabije cyangwa se ububabare bwibasiye umubiri.

Ikugo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyita ku buzima bw’imyororokere, ASHA (American Sexual Health Association) na cyo kivuga ko uburyo abashakanye babanyemo na bwo bushobora gutera iki kibazo kuri bamwe mu bagore. Niba urugo ruhoramo amakimbirane cyangwa gutakarizanya icyizere ku bashakanye, bishobora gutera umugore kubura ubushake bw’imibonano mpuzabitsina n’uwo muntu bafitanye ikibazo cyangwa bikanatuma ahurwa burundu igitsina gabo. Gusa hari n’abagore cyangwa abakobwa bahura n’ubu burwayi kandi nta bakunzi b’abagabo banafite, wenda bugaturuka ku mateka ye n’ibyo yanyuzemo.

Ibibazo bimwe bitera ubu burwayi hazamo kandi nko kugirwaho ingaruka n’ihohoterwa, imibanire mibi y’ababyeyi umwana yakuze abona, kutabona urukundo rw’umubyeyi w’umugabo igihe umwana arerwa, uburwayi bwo mu mutwe, ihungabana n’ibindi.

Ese ubu burwayi buravurwa?

Indwara yo kubura ubushake bw’imibonano mpuzabitsina ku bagore iravurwa igakira cyangwa ikoroha bitewe n’urwego yari igejejeho uwayirwaye. Ikintu cya mbere urwaye iyi ndwara agomba gukora ni ukwegera muganga bakarebera hamwe icyakorwa. Umuganga ashobora kubaza umurwayi ibibazo bitandukanye, bikaba byakoroshya cyangwa bigakiza burundu iki kibazo.

Bimwe mu bibazo abaganga babaza bavura iyi ndwara

Ese kera wigeze unyurwa n’imibonano mpuzabitsina? Ese wumva hari icyagabanutse?Wumva kuba usigaye uhurwa imibonano mpuzabitsina bikubangamiye? Ese urifuza ko urwego uriho mu gutera akabariro rwakwisumburaho?

Iyo umugore agusubije ‘Oya’ kuri ibi bibazo aba afite ibyago byinshi byo kuba atakira iyi ndwara. Iyo noneho agusubije ‘Yego’ kuri ibi bibazo byose cyangwa bimwe muri byo, muganga aboneraho akamubaza ibindi we ubwe yumva ko byaba byarabaye impamvu y’ubu burwayi bishobora kuba ibibazo byo mu mutwe, ibyara riheruka, imibanire n’umugabo we, ibibazo by’umunaniro n’akazi kenshi cyangwa se ibindi byashoboka.

Abanditsi bakaba n’abashakashatsi ku bijyanye n’ubuzima, Abdallah RT na Simon JA, mu gitabo bise ‘Testosterone Therapy Women’s’ bavuga ko ubuvuzi aba barwayi bahabwa burimo gukangura imyanya myibarukiro yabo, kuganirizwa, kujyanwa mu bigo bivura indwara zo mutwe, kongererwa imisemburo n’ubundi buryo butandukanye muganga ashobora guhitamo bitewe n’uko imiterere y’uburwayi ibigena.

Ku bagore bataragera mu gihe cyo guca imbyaro, hari imiti bahabwa ikiza ubu burwayi irimo nko guhabwa ibinini banywa buri munsi cyangwa kwigenzura we ubwe nyuma yo kugirwa inama no kuganira na muganga. Aha umuganga abwira uburyo bushoboka umurwayi, akanamufasha guhitamo ubwiza kuri we.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *