Kwibuka26: Ibiganiro bya Gen. Huchon na Col. Rwabalinda byasize Ubufaransa buhaye leta yakoraga jenoside ubufasha

Sangiza iyi nkuru

Ku wa 09 Gicurasi mu 1994, Gen. Jean Pierre Huchon wari umusirikare ukomeye mu ngabo z’u Bufaransa, yakiriye Col. Ephrem Rwabalinda wari umujyanama w’umuyobozi w’ingabo z’u Rwanda (Ex FAR), mu biganiro byari bigamije gushakira ubufasha Leta yariho ikora jenoside icyo gihe ngo ibashe kwigaranzura FPR Inkotanyi yari yaramaze kwigarurira ibice byinshi by’igihugu.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi Gen. Jean Pierre Huchon, yari yungirije Gen. Christian Quesnot wari umuyobozi w’urwego rwihariye rwa gisirikare rushinzwe ubufatanye n’ingabo z’amahanga, rukaba rwari runashinzwe guhugura ingabo zo muri Afurika.

Mbere y’aho yari yarabaye umuyobozi wa Premier Rpima, umutwe wa gisirikare wihariye wari ushinzwe kwita ku butumwa bwatangwaga n’ubutasi bw’u Bufaransa.

Inyandiko ya Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), ivuga ko ku murongo w’ibyigwa hagati ya bariya basirikare bombi, hariho kureba uko u Bufaransa “bwashyigikira Leta y’u Rwanda mu rwego rwa Politiki mpuzamahanga, kuba Abafaransa bari mu Rwanda mu gufasha abasirikare b’u Rwanda mu rwego rw’ubufatanye, no kureba niba hakoreshwa cyangwa ntihakoreshwe izindi ngabo z’amahanga.”

Ibiganiro hagati ya Gen. Huchon na Col. Rwabalinda byasize Houchon yemereye u Rwanda ibikoresho by’intambara, birimo ibisasu byo mu bwoko bwa 105 mm n’amasasu y’imbunda nto zahabwaga buri musirikare.

Gen. Huchon kandi yamuhaye ibikoresho by’itumanaho, birimo terefoni idashobora kumvirizwa inakoreshwa n’ibyogajuru yatahanye i Kigali, mu rwego rwo koroshya itumanaho hagati ye (Huchon) na Gen. Augustin Bizimungu wari umuyobozi w’ingabo z’u Rwanda.

Ibikoresho byatanzwe binarimo ibindi 17 by’itumanaho byari byohererejwe imitwe ya gisirikare yari iri muri Kigali.

Ibiganiro hagati ya Gen. Jean Pierre Huchon na Col. Ephrem Rwabalinda, byaje bikurikira ikiganiro kirekire Perezida w’u Rwanda, Sindikubwabo ThĂ©odore yari yagiranye na Gen. Christian Quesnot cyakorewe kuri Terefoni ku wa 04 Gicurasi.

Icyo kiganiro cyibanze cyane ku ntambara ya Ex FAR na FPR Inkotanyi, gisiga Gen. Quesnot yemereye Sindikubwabo ko u Bufaransa bwa François Mitterrand bukomeza guha u Rwanda ubufasha.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *