Ubuyobozi bwo muri Komine ya Busoni mu Ntara ya Kirundo batangaje ko umusirikare w’u Burundi yarashwe kuri uyu wa 8 Gicurasi 2020 ku kiyaga cya Rweru nyuma yo kurasana kw’ingabo z’u Rwanda n’iz’iki gihugu.
Impamvu yateye ugukora mu mbarutso kw’izi ngabo ntivugwaho rumwe ndetse nta ruhande bireba; rwaba urwa RDF na FDNB ruragira icyo rubitangazaho nubwo u Burundi bwahatakarije umusirikare wabwo.
Abaturage batuye mu Burundi begereye iki kiyaga batangarije SOS Media ko aba basirikare bapfuye ko Abarundi barenze imbibi zabo muri iki kiyaga bashaka amafi, abandi bakavuga ko ahubwo abasirikare b’u Burundi barenze amazi y’igihugu cyabo, bakinjira mu y’u Rwanda, impande zombi zitangira kurasana.
Ikiyaga cya Rweru gihuza u Rwanda n’u Burundi mu Majyepfo y’Uburasirazuba, mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba ndetse kigakora kuri Komine ya Busoni mu Ntara ya Kirundo.

U Burundi n’u Rwanda bishinjanya kuvogererana ubutaka byifashishije ingabo
Ibi bihugu bitagicana uwaka bisanzwe bishinjanya kuvogererana ubutaka no kuba intandaro y’umutekano muke binyuze mu kugabanaho ibitero ndetse no gufasha imitwe irwanya ubutegetse ya kimwe n’ikindi.
Uyu mwuka watangiye mu 2015, ubwo Perezida Pierre Nkurunziza yari amaze gutangaza ko aziyamamariza indi manda yuzuza imyaka 15 ari ku butegetsi, habayeho ubwumvikane buke imbere mu gihugu, umutekano urabura, habaho n’igerageza ryo guhirika uyu Mukuru w’Igihugu ku butegetsi, Abarundi bahungira mu bihugu by’abaturanyi barimo n’u Rwanda.
U Burundi bwashinje u Rwanda gucumbikira ababuhungabanyiriza umutekano barimo Gen. Godefroid Niyombare wagerageje guhirika Pierre Nkurunziza, ndetse no guha imyitozo ya gisirikare impunzi z’Abarundi ariko leta y’u Rwanda yarabihakanye.
Mu 2019, ibihugu byombi byagabwemo ibitero n’abaturukaga mu mashyamba ya Nyungwe na Kibira, buri kimwe gishinja ikindi kubigiramo uruhare ariko habayeho guhakana no kwamaganira kure ibi birego.

6 Responses
Umusirikare w’Umurundi yarasiwe mu Kiyaga cya Rweru ahaherera mu Rwanda
Bashingantahe, gushotorana si byiza. Mushatse mwakwitondera RDF, mukajya mwikorera ibyanyu nta kibazo, naho ibyo kwigerezaho kuri RDF, basha, sibyo. Kandi uwo wahasize ubuzima, sibyo twese twifuza. Buriya amahoro niyo meza, abashotorana, n abakokeza ingwano, n abatukana, abashirira isoni mu isengesho, n ibindi babiretse abarundi n abanyarwanda tuva indimwe, twabana neza nk uko byahora. Ubu se imyaka itanu ishize imigenderanire yaratosekaye twungutse iki koko? Bashingantahe ni murekere aho. Dukumbuye kongera kugenderana, tukaza mu birori iwanyu, dutaha ubukwe, dufatanya ivugabutumwa, n ibindi.

mwebwe barundi murakinisha umuriro urabatwika. mwongeye kudushotora? duhora tubihorera ariko hari umurongo ntarengwa.

heehh nidanje
Umusirikare w’Umurundi yarasiwe mu Kiyaga cya Rweru ahaherera mu Rwanda
heehh nidanje