Impanuka ikomeye y’imodoka yabaye kuri uyu wa gatandatu mu gihugu cya Uganda ku muhanda wa Mbarara, yaje guhitana Geoge Agaba wari umukozi wa KCCA iza gusiga mushiki wa perezida Yoweli kaguta Museveni; Dr Violet Kajubiri bari kumwe mu modoka akomereka bikomeye ku kaguru.
Iyi mpanuka yabereye ku muhanda wa Isingiro ufatanye n’uwa Mbarara ahagana saa 11h00 z’amanywa zo muri Uganda, yabaye ubwo uwari utwaye iyi modoka Joseph Kyaligonza yageragezaga gukatira umuntu wari uri ku kagare k’ikirenge.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nyuma yo gukomerekera muri iyi modoka yari ifite nimero UG 0672B, abakomeretse babanje kujyanwa ku bitaro bya Mbarara ari n’aho Agaba yaje kugwa.
Umuvugizi wa polisi mu gace ka Rwizi, Ibin Ssenkumbi yemeje aya makuru avuga ko imodoka yataye umurongo ubwo yahungaga akagari bagenderaho hasi anemeza urupfu rwa Agaba George Ninsima wapfuye akigezwa ku bitaro bya Mbarara.

Avuga ku ikomereka rya mushikiwa perezida Museveni, Ssenkumbi yagize ati; “Dr Violet Kajubiri yavunitse akaguru, umushoferi Joseph Kyaligonza yataye ubwenge mu gihe uwari ushinzwe umutekano kaporali Francis Atwine atakomeretse cyane. Aba bose bakaba batwawe mu ndege ibajyana i kampala.”
Dr Violet kajubiri ni umwe mu bavandimwe ba Museveni akaba mu kigo gishinzwe uburezi, akaba yarashakanye n’umugabo ukomoka mu gihugu cy’ u Budage.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ku ruhande rwa Agaba George wapfuye, muri Mutarama 2012; yashinjijwe gufatanya n’umucungira umutekano witwa Santos Komakech Makmot mu kurasa abantu hagapfa umwe abandi batanu bagakomereka ubwo habagaho kwirukana abantu muri Luzira.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Theogene U @Bwiza.com


