Polisi mu Karere ka Mukono mu gihugu cy Uganda iri gukora iperereza ku nkongi y’umuriro yahitanye abantu 11 ku ishuri ry’abatabona rya Salama mu Mudugudu wa Luga, Paruwasi ya Ntanzi, Akarere ka Mukono, mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri .
Nk’uko byatangajwe na ASP Luke Owoyesigyire, umuvugizi wungirije wa polisi mu mujyi wa Kampala, ngo icyateye iyi nkongi ntikiramenyekana.
Abandi bantu batandatu bivugwa ko bamerewe nabi binjiye mu bitaro bya Herona mu mujyi wa Kisoga, mu Karere ka Mukono.
Mu gihe iyi nkuru dukesha Daily Monitor yasohokaga, abapolisi bari bataratanga ibisobanuro birambuye birimo imyirondoro y’abapfuye n’abakomeretse.
Inkongi y’umuriro ku ishuri imaze kuba ibintu bisanzwe mu gihugu hose, ariko, igisubizo kirambye gisa nk’igihangayikishije abayobozi n’abafatanyabikorwa bireba.
Muri Werurwe, Minisiteri y’Uburezi yavuze ko inkongi z’umuriro mu mashuri zatewe no kutagira impushya, cyane cyane mu mashuri yigenga, mu gihugu hose.
Minisiteri yavuze ko amashuri ashobora kubona impushya z’ubuyobozi bw’ibanze, ikomeza ivuga ko ibigo bizahatirwa kwereka ababyeyi n’ababisura impushya zo gukora.
Mu mwaka wa 2008, minisiteri ifatanije na polisi basohoye urutonde rw’amabwiriza agenga uburyo amashuri yakemura ikibazo cy’inkongi z’umuriro mu mashuri no kurinda umutekano w’abanyeshuri. Amabwiriza yarimo kugira uburyo bwo gusohoka byihutirwa, komite zishinzwe umutekano, ibikoresho byo kuzimya umuriro, n’aho gutangira ubuvuzi bwibanze.
Ariko, ibi bisa nkaho ntacyo byamaze kuko inkongi z’umuriro nyinshi zabaye mu mashuri atandukanye kuva icyo gihe, zihitana abantu benshi.


