Uganda irahakana gushyikirana na Kinshasa mu mwanya wa M23

Sangiza iyi nkuru

Leta ya Uganda yahakanye gushyikirana n’iya Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC) mu mwanya w’umutwe witwaje intwaro wa M23.

Uwitwa Les Misérables kuri Twitter yatangaje ko amakuru ari kumva avuga ko Uganda iri kuganira na RDC mu mwanya wa M23, kandi ngo bikaba bishoboka ko ari yo mpamvu Umuvugizi wa guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya yaraye atangaje ko igihugu cye kitazashyikirana n’uyu mutwe witwaje intwaro.

Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Brig. Gen. Felix Kulayigye, ashingiye ku byatangajwe na Les Misérables, yahakanye ibyo gushyikirana na Kinshasa, ati: “Uganda ntabwo ifite inshingano yo gushyikirana mu mwanya wa M23. Inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC yahisemo umuhuza (Nyakubahwa Uhuru Kenyatta).”

Brig Gen. Kulayigye yakomeje ati: “Uganda yohereje ingabo muri RDC muri EACRF kugira ngo hashyirwe mu bikorwa guhagarika imirwano hagati ya FARDC na M23 no kugenzura kurekura ibice, hamwe no gushinga ibirindiro ababugenewe. None ni gute twajya mu kibazo cya EAC turi babiri?”

Uyu musirikare yasobanuye ko ubufatanye bw’impande zombi buri hagati ya Uganda na Kinshasa ari ubwa Operation Shujaa, ibikorwa byo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *