President Yoweri Kaguta Museveni nk’umugaba w’ikirenga w’ingabo za Uganda yahamagaje abasirikare bakuru mu nama y’igitaraganya kugirango yige ku kibazo cy’ubujura bwa Bri Kyanda, bivugwa ko uyu Kyanda yaba yaranyereje amafaranga agera kuri miliyoni 12 z’amayero.
Iyi nama yatumijwemo abayobozi b’ingabo barimo irabera mu rugo kwa Museveni ahitwa Rwakitura, mu karere ka Kiruhuura gaherereye mu burengerazuba bwa Uganda.
[ad id=”44145″]
Iritabirwa n’umuyobozi w’ingabo Gen Katumba Wamala, Umuyobozi mukuru wa polisi, Gen Kale Kayihura, Bri Charles Bakahumura ushinzwe iperereza muri Uganda ndetse na Maj Gen Muhoozi Kainerugaba uhagarariye ingabo zidasanzwe (special Forces)
Chimpreport dukesha iyi nkuru yanditse ko muri iyi nama Museveni ashaka kugirango we n’aba bayobozi baganire kuri raporo iherutse gusohoka igaragaza ko Bri Kyanda yaba yaranyereze amafaranga agera kuri miliyoni 12 z’amayero yari yaragenewe ibikorwa bya gisirikare.
Bivugwa ko bikigaragara ko aya mafaranga yaba yaranyerejwe hahise hakorwa iperereza mu gihe uwitwa Sam Simbwa yahise afungwa ariko bitegetswe na Bri Kyanda uyu yaje kurekurwa.
Museveni akimenya aya makuru yasabye umuyobozi w’ungirije w’urwego rw’iperereza Col Herbert Mbonye, gucukumbura neza iki kibazo
Col Herbert Mbonye yaje gushyikiriza perezida raporo igaragaza ko hari imikoranire ya hafi hagaragajwe n’imikoranire ya hafi kuri telefone hagati Sam Simbwa na Bri Kyanda, ibi ngo bikanashimangirwa no kuba Kyanda yaravuganye na Sam Simbwa kuri telefone ku munsi yarekuweho muri gereza
[ad id=”44145″]
Kugeza ubu biravugwa ko perezida museveni yaba yamaze gufata icyemezo cyo kubabarira uyu Bri Kyanda usanzwe unavugwaho ibikorwa by’uburiganya, ruswa no gucuruza ibiyobyabwenge kuva akiri umuyobozi w’urwego rw’iperereza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com


