Uganda: Polisi yafunze abanyeshuri 150 ibasanze mu kabyiniro

Sangiza iyi nkuru

Abanyeshuri basaga 150 mu mujyi wa Mbale muri Uganda, batawe muri yombi na Polisi yo muri kariya gace mu mukwabo wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, aba banyeshuri bakaba barafatiwe mu kabyiniro mu masaha ya mugicuku.
Polisi yo muri aka gace yatangaje ko yataye muri yombi aba banyeshuri nyuma yo kwirara mu mihanda batera amabuye abahisi n’abagenzi ndetse n’ibinybiziga ku buryo byagaragaraga nk’imyigaragambwo ariko bakaba bari babitewe no gukoresha ibiyobyabwenge bari banyweye kuko ibyinshi babibafatanye ndetse n’udukingirizo twinshi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Daily monitor yo muri Uganda ivuga abenshi muri abo bana bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye bari baturutse ku bigo bitandukanye muri kariya gace ngo bari munsi y’imyaka 18 y’amavuko ariko bakaba bagicumbikiwe n’inzego z’umutekano.
Stephen Ahweera, uhagarariye Polisi muri uriya mujyi, yagize ati”nibyo koko twafashe abasaga 150, abenshi muri bo bari mu kigero cy’imyaka 15 y’amavuko. Twabafatanye ibiyobyabwenge bitandukanye n’udukingirizo ndetse harimo n’abakobwa b’abanyeshuri babyinaga bambaye ubusa ubwo twabasangaga muri kariya kabyiniro.”
Uyu mupolisi yakomeje avuga ko hari na bamwe mu bayobozi b’aka kabyiniro batawe muri yombi bakurikiranyweho kureka abana bari munsi y’imyaka 18 bakinjira ariko by’umwihariko abana bafatanywe ibiyobyabwenge bo bakaba bagomba gukurikiranwa ku rundi rwego.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Pamela Watuwa, ni umuyobozi wungirije w’umujyi wa Mbale, yibukije ababyeyi inshingano za bo n’uruhare mu burere bw’abana cyane cyane mu gihe bari ku masomo ko batagomba kujya mu tubari n’ahandi hashobora gushyira ubuzima bwa bo mu kaga.
Yakomeje avuga ko aba bana iyo bamaze kubyina no kunywa ibiyobyabwenge batangira kwijandika mu bikorwa by’ubusambanyi.
Abakeneye ko bwiza.com yazabasura, n’igihe mukeneye ko hari ibitangazwa mu binyamakuru byayo wakwandika kuri E-mail ya meckypro@gmail.com,cyangwa mugahamagara kuri 0784685981.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *