GjfCp1AWAAAEfWL

Uganda: Umudepite yaburiwe irengero nyuma yo gushimutirwa i Kampala

Sangiza iyi nkuru

Impungenge zikomeje kwiyongera nyuma y’aho Umudepite uhagarariye Buyaga y’Iburengerazuba, Barnabas Tinkasiimire, bivugwa ko yashimuswe ku mugoroba wo ku wa Gatanu n’abantu bitwaje intwaro batamenyekanye i Kampala, akomeje kuburirwa irengero.

Nk’uko bitangazwa n’itsinda ry’abunganizi be n’umuryango we, Tinkasiimire yatwawe mu buryo bwo kumuhutaza n’abantu barenga icumi bitwaje imbunda bambaye imyenda ya gisivili bagendaga mu modoka ifitanye isano n’ishimutwa rya hato na hato muri Uganda, bamusanze kuri sitasiyo ya lisansi ya Rubis hafi ya Makerere ahagana mu ma saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Kuva icyo gihe ntawurongera kumuca iryera cyangwa ngo yumve akanunu ke nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ikomeza ivuga.

Umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, Robert Kyagulanyi, uzwi kandi ku izina rya Bobi Wine, yamaganye ibyabaye, avuga ko ari “ishimutwa ry’urugomo” no gukomeza gufunga mu buryo butemewe n’amategeko kwibasira abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Mu magambo ye, Kyagulanyi yagize ati: “N’ubwo ari umuyoboke wa NRM kandi akaba yaranenze inshuro nyinshi kunenga mu buryo budasubirwaho urugamba rwacu rwo guharanira igihugu cyiza, Hon. Tinkasiimire yakunze kuvuga cyane ku kuyobora nabi n’imiyoborere mibi.”

Ati: “Umuryango we wemera ko iyi ari yo mpamvu atotezwa kandi agafungwa.”

Tinkasiimire, umudepite utaripfana rimwe na rimwe utavugwaho rumwe mu ishyaka riri ku butegetsi (NRM), ngo mu mezi ashize yagaragaje ko atishimiye imiyoborere y’imbere mu ishyaka no guhonyora uburenganzira bwa muntu.

Igipolisi cya Uganda ntikirasohora itangazo ku ibura ry’uyu mudepite, mu gihe kandi ifatwa rye cyangwa ifungwa rye nta nzego z’umutekano zigeze ziryemera.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *