Uwahoze ahagarariye agace ka Gulu mu Nteko Ishinga Amategeko muri Uganda, Christopher Acire ari mu bitaro nyuma yo gutemwa akaboko n’uwari umaze kumukorera akazi akanga kumwishyura.
Daily monitor ivuga ko uyu mudepite yahaye akazi uwitwa Anywar ko kumucongera uruzitiro rw’urugo rwe ruherereye mu gace k’ubucuruzi ka Laliya muri Gulu.
Nyuma rero yo kurangiza akazi, Anywar yishyuje Acire amafaranga bari bumvikanye undi amuha macye ku yo bari bavuganye bituma baserera kugeza ubwo wa mukozi yahise afata wa muhoro yarimo akoresha akazi ahita amutema akaboko k’Imoso gatakara hasi bakiri aho.
Umuturnyi wa Depite Acire witwa Suzan Lajul yabwiye itangazamakuru ko uyu mukozi, Anywar yakoze akazi ku itariki ya Kabiri uku kwezi ariko nyuma yo kutishyurwa amafaranga yose bumvikanye akajya aza gutera ubwoba Depite Acire amubwira ko natamwishyura azamugirira nabi.
Uyu mudepite ngo yari yumvikanye n’umukozi ko amwishyura ibihumbi 80 by’Amashilingi ariko akazi karangira akamyishyura ibihumbi 60 gusa akamusigaramo ibindi 20.
Guherakuwa mbere, uyu musore yazindukiraga ku rugo rwa Depite Acire ajya kumishyuza ariko yaranze kumwishyura amafaranga yamusigayemo.
“Nimugoroba nari nicaye ku ibaraza n’umukobwa wanjye, ubwo twabonaga umuntu agendagenda inyuma y’inzu ya Acire n’umuhoro mu ntoki, yinjiye mu rugo, mukanya gato twumva induru mu rugo imbere hanyuma ahita asohoka ariruka.”-Umuturanyi wa Depite Acire witwa Lajul.
Undi mukozi wa Depite Acire witwa Mathew Lakwonyero ni we watanze amakuru ko shebuja yahise ajyanwa ku bitaro byigenga bya Gulu ariko bikaba iby’ubusa bagahita bamwohereza ku bindi bitaro byitwa Kumi Orthopedic Hospital ariko ko akaboko kari kamaze kuvaho burundu.
Umuvugizi wa polisi muri kariya gace, Jimmy Patrick Okema na we yemeje ko ibi byabayeho ariko ko hakiri gukorwa iperereza ku mpamvu nyamukuru ybiteye mu gihe uwabikoze we akiri mu bwihisho.


