Uganda: Umukecuru w’imyaka 76 n’umukobwa we bafatanywe heroine ihagaze miliyari 2,6

Sangiza iyi nkuru

Igipolisi cya Uganda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu cyataye muri yombi Abanyanijeriyakazi babiri, Umukecuru n’umukobwa we, bashaka kunyuza ibiyobyabwenge ku Kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Entebbe.

Umukecuru w’imyaka 76 witwa Aniugo Agnes Egona n’umukobwa we, Aniugo Gloria Vera, basanganywe ibiro 10 by’ikiyobyabwenge cya Heroine byari bihishe mu mizigo yabo.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Umuvugizi w’igipolisi cya Kampala, Emilian Kayima, yabwiye abanyamakuru ko abo bantu bombi bari bafite ibikapu bine byuzuye imyenda mishya ibyo biyobyabwenge babihishe hasi mu ndiba y’igikapu ahantu utapfa kubona n’amaso. Ibiro 10 by’iki kiyobyabwenge bikaba bifite agaciro k’amashilingi ya Uganda miliyari 2,6 nk’uko Kayima yabitangaje.

gh

“Babiri bafashwe muri iki gitondo ku kibuga cy’indege bava muri Uganda buri umwe afite ibiro bitanu bya heroine”, uwo ni Kayima avugana n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu nk’uko tubikesha Chimpreports.

Ubwo bahatwaga ibibazo bya mbere na polisi, Aniugo Agnes n’umukobwa we bavuze ko bari muri Uganda baritabiriye ibirori byo gufata irembo by’umuhungu wa Agnes witegura gushyingiranwa n’umugandekazi.

Umuvugizi w’igipolisi akavuga ko bagiye gusuzuma aya makuru, kandi ngo bakaba batahamya ko uyu muhungu w’uyu mukecuru watashye iminsi 2 mbere y’aba, yaba nawe atari afite ibiyobyabwenge.

nm

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Kayima akaba yaboneyeho kugira inama abakobwa b’Abagandekazi yo kwirinda kujya bagirana umubano n’abantu batazi icyo bagamije.

Itabwa muri yombi ry’aba kuri uyu wa Gatatu ryaje kandi nyuma y’icyumweru abandi bagore babiri bakomoka muri Afurika y’Epfo bafatanywe ibiro 3,7 bya cocaine.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *