Uganda: Umuminisitiri yasobanuye uburyo IGP Kayihura yagambaniye igihugu kuva kera

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri muri Uganda udafite urwego ahagarariye muri Uganda, Abdu Nadduli avuga ko ubuyobozi bwa Gen Kayihura bwaranzwe n’ubugambanyi kuva yajya kuri uriya mwanya, agasobanura ko bigaragarira mu kuba yarananiwe kuzuza inshingano yari afite ku baturage ndetse no ku gihugu muri rusange.

Uyu muminisitiri akomeza avuga ko ubutegetsi bwa Gen Kayihura bwaranzwe n’imvururu za hato na hato zishingiye ku ishimutwa ry’abantu, ubugizi bwa nabi n’ibindi bigaragaza ko yagambaniye igihugu cye n’abo bakorana aho kucyubaka.

 

Agira ati “Ukuri kugaragara ni uko Gen Kayihura yatugambaniye, yivana mu mwanya yari arimo yiyambura icyizere yari afitiwe na Perezida Museveni, kuko ubuyobozi bwe bwaranzwe n’imvururu n’ubugizi bwa nabi.

“Abagande bazicuza umunsi umwe bashatse gushyira igitutu kuri perezida museveni ngo ava ku butegetsi nubwo nkeka ko bitazabaho, nabishaka azavaho ariko bidakozwe ku gahato k’abantu.”

Uganda: Gen Kayihura Yabajijwe Inkomoko Y’imbunda Zisaga 20000 N’uko Yazihaye Abasivili Basaga 7,000

 

“Museveni nta bwami yigeze ashyiraho ahubwo yazuye ubwari bwarazimye, Guverinoma yafashe ibigo bijyanye n’umuco ibikoresha nka  muteri cyangw ainzira z’iterambere muri sosiyete bifasha kurema porogaramu zibijyanye n’ubukungu.”

Uyu muyobozi kandi yavuze ko ibyo Gen Kayihura uri gukurikiranwa n’inzego zitandukanye mu kumuhata ibibazo ku byaha aregwa yagambaniye abayobozi bagenzi be ndetse n’igihugu abinyujije mu kwikorera ibyo ashaka, ibyo yise kwiremera ubwami.

Gen Kayihura yemeye ko yashatse ndetse agaha imyitozo ya gipolisi abo bantu mu ishuri rya gipolisi rya Kabalye, avuga ko bakoranaga n’abapolisi babitorejwe mu kurwanya ibyaha muri Kampala no mu bindi bice by’igihugu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *