Mu gihugu cya Uganda hari gukorwa iperereza rigamije kumenya abanyabyaha bari bashimuse kuri uyu wa Gatandatu umunyamakuru wa NTV witwa, Gertrude Uwitware.
“ Yabonetse, amakuru ye n’uko yari yashimuswe n’abanyabyaha bataramenyekana bamupfutse mu maso bakamuzengurukana mu mujyi bamutera ubwoba ”, uwo ni umuvugizi w’igipolisi witwa Kayima mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru.
Uyu yakomeje avuga ko abari bamushimuse bagiye bakamuta ahantu hafi y’ahakorera Polisi ya Kiira mu masaha ya ninjoro.
Aya makuru rero yatumye habaho ubwoba mu rwego rw’itangazamakuru rwa Uganda cyane cyane ku banyamakuru b’abagore nk’uko iyi nkuru ya Chimpreports ikomeza ivuga.
Mbere y’uko aburirwa irengero, uyu munyamakurukazi, ngo yari yagaragaye cyane ku mbuga nkoranyambaga, ari gusaba ko Dr Stella Nyanzi, uherutse gutabwa muri yombi ashinjwa ibyaha bifitanye isano no gutukana, arekurwa.
Nubwo uyu munyamakuru ataratangaza ibyamubayeho, iyi televiziyo ya NTV akorera iratangaza ko ameze neza. Umuvugizi w’igipolisi akaba avuga ko bagiye kubona bakabona uyu munyamakuru kazi ageze kuri Station ya polisi ya Kiira mbere yo kumuhumuriza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu muvugizi w’igipolisi yakomeje yamagana icyo yise icyaha cy’ubugwari cyakozwe n’abo ba rushimusi, yizeza ko polisi igiye gukora iperereza ababikoze bagashyikirizwa ubutabera. Yanavuze ko Uwitware yari yaranishinganishije kuri polisi ya Kampala avuga ko hari abantu bamutera ubwoba.
Yagize ati: “ Ubu igipolisi kigiye gushyira iryo terabwoba no gushimuta hamwe kugirango iyi dosiye ihabwe umurongo kandi tuzamenyesha abo bireba bose ibikorwa byacu vuba ”.
Ubusanzwe ibibazo byo gushimuta abanyamakuru muri Uganda biba gacye ari nayo mpamvu iyi nkuru ivuga ko byatumye hatangira kwibazwa niba bigamije gutera ubwoba uru rwego rwa kane rwa leta.
Abakeneye ko bwiza.com yazabasura, n’igihe mukeneye ko hari ibitangazwa mu binyamakuru byayo wakwandika kuri E-mail ya meckypro@gmail.com,cyangwa mugahamagara kuri 0784685981.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


