Uganda: Umuvugizi wa guverinoma arashinjwa gufungisha murumuna we ushyigikiye Bobi Wine

Sangiza iyi nkuru

Umuvugizi wa Guverinoma ya Uganda, Ofwono Opondo, arashinjwa na bamwe mu bagize umuryango we guta muri yombi murumuna we, Dem Gaster Opondo, azira gushyigikira Depite Robert Kyagulanyi , uzwi ku mazina ya Bobi Wine, na muvoma ye, “ People Power ”.

Nk’uko byemezwa n’undi murumuna we witwa  Yona Okoth Opondo, ngo Gaster Opondo yatawe muri yombi n’abagabo batamenyekanye kuwa 27 Ukuboza ubwo yari mu modoka ya Ofwono Opondo aturitse iwabo mu cyaro mu Karere ka Tororo.

Gaster ngo akaba yari yagiye iwabo mu biruhuko bya Noheri aho yafatiwe agafungirwa kuri station ya polisi ya Toror mbere yo kujyanwa kuri station ya polisi ya Kabalagala muri Kampala.

Okoth yabwiye abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu ushize ko nyuma yo guta muri yombi Gaster, umuryango we wamusanze kuri station ya polisi ya Tororo akababwira ko yakubiswe ndetse agahatirwa kunywa inkari.

Okoth yongeyeho ko bagerageje gukura kuri iyi station ya polisi amakuru ku itabwa muri yombi rye cyangwa bagasaba ko yarekurwa by’agateganyo ariko ntihagire icyo bitanga kuko babwiwe ko iki kibazo kibarenze.

Kuwa Gatandatu ushize, Okoth avuga ko Gaster yamuhamagaye kuri telephone akamubwira ko ari kujyanwa ahantu hatazwi ngo yabwiwe ko ari ahitwa Kibuli, ariko nyuma bamusanga kuri station ya polisi ya Kabalagala.

Uyu yakomeje asobanura ko umuvandimwe we yagiye ahura n’imbogamizi nyinshi kuva yatangaza ko ashyigikiye  People Power mu Ukwakira umwaka ushize, aho ngo uwitwa Mark Opowo yamushinjije kumutuka we na mukuru we, Ofwono Opondo ku mbuga nkoranyambaga. Akaba yaravuze ko Opowo ngo yamusezeranyije kumufungisha.

Kuwa 15 Ukuboza nibwo Gaster ngo yashyize ku rukuta rwe rwa facebook ubutumwa bushinja mukuru we, Ofwono Opondo ndetse n’uyu Opowo kugira inda nini, anabashinja kwikubira ubutaka bw’itorero rya Mulanda mu Karere ka Tororo.

Yagize ati: “ Kuri mwe bisambo byikunda by’abakozi ba Guverinoma, Mark Opowo wa Uganda Wildlife Authority na Ofwono Opondo, uumuvugizi wa guverinoma ya Uganda, ntimutekereze ko kuntera ubwoba, mama wanjye n’abantu banyegereye mukoresheje abashinzwe umutekano n’ingengera muzabuza umunwa wanjye kuvuga ibibi mwakoze mwigarurira ubutaka bw’abantu b’abakene ba Mulanda akarere ka Tororo n’ubwicanyi mwakoze ku nzirakarengane z’Abagande. Ndabizi iyi niyo mpamvu y’ingenzi mungendaho .”

Umuvandimwe wa Gaster akaba yakomeje avuga ko umuryango uhangayitse kuko umuntu wabo akomeje gufungwa akaba atarahawe ubuvuzi nyyuma yo gukubitwa n’abapolisi muri Tororo nk’uko bivugwa.

Abajijwe niba yaregereye mukuru we, Ofwono Opondo ngo bavugane kuri iki kibazo, yasubije ko Ofwono yiyemeje kwereka Gaster ko amuri hejuru kuva yaratinyutse kumusebya, ndetse ngo asaba Okoth kutivanga muri iki kibazo.

Okoth akavuga ko mukuru wabo nta bushake afite bwo gukurikirana murumuna we kandi yavuze ko azakora igishoboka cyose ku buryo aguma muri kasho.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *