Umu ‘consultant’ mu bijyanye n’ibikorwaremezo w’Umuyapani uherutse kugabwaho igitero mu muvundo w’imodoka mu gihugu cya Uganda akajya muri coma byarangiye apfuye nk’uko byahishuwe n’igipolisi kuri uyu wa Kane .
Okira Ito, yapfuye ku Cyumweru nyuma y’ibyumweru bitatu ari muri coma mu Bitaro China-Uganda Friendship Hospital biherereye Naguru, i Kampala nk’uko tubikesha Daily Monitor.
Ito wakoreraga Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kampala mu bijynye no kuvugurura imihanda hagamijwe kugabanya umuvundo n’ibindi bibazo bijyanye na wo, Yatewe n’agatsiko k’abagizi ba nabi ageze ahitwa Centenary Park ku itariki ya 8 Nzeri.
Aba bagizi ba nabi banatwaye bimwe mu bintu yari afite.
“Birababaje kuba yapfuye. Polisi yari yataye muri yombi abakekwa bamuteye ku byaha by’ubujura bukabije. Twahisemo n’ikindi cyaha cy’ubwicanyi ku bakekwa,” uyu ni Umuvugizi wa Polisi muri Kampala, Patrick Onyango.
Iyi nkuru iravuga ko Umurambo wa Ito washyinguwe binyuze mu kuwutwika kuwa Mbere mu Mujyi wa Kampala. Umuhango witabiriwe n’abayobozi bakuru mu Mujyi wa Kampala n’Ibigo by’Abayapani bikorera muri Uganda.
Nk’uko byatangajwe n’igipolisi, agatsiko k’abantu bagera kuri 30, biganjemo urubyiruko rwari rwambaye imipira y’ishyaka NRM kandi baririmbaga indirimbo z’ishyaka nibo bakoze iki gikorwa.
Polisi ivuga ko uwo munsi, Ito yari atwawe mu modoka kuri Hotel Africana ubwo agatsiko k’abantu bari bavuye mu birori by’isabukuru y’imyaka 79 ya Perezida Museveni ahitwa Kololo, kashikuzaga isakoshi irimo laptop, telephone ebyiri ngendanwa n’amafaranga atazwi umubare.
Onyango yavuze ko aba babonye ikirahure cy’imodoka kimanuye bagashikuza isakoshi undi agasohoka mu modoka ngo abakurikire abandi baramufata baratimbagura mbere yo gucika aho hantu.
Umushoferi bari kumwe niwe wamukuye aho amujyana kwa muganga yabaye intere atumva adakoma kugeza ku Cyumweru gishize ubwo yashiragamo umwuka.


