Umwe mu barinzi 152 bafunganywe n’umwami wa Rwenzururu nyuma y’intambara yahuje ubu bwami n’igisirikari cya leta ya Uganda yaguye mu munyururu aho bafungiye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umuvugizi w’amagereza mu gihugu cya Uganda, Frank Baine yemeje ko umwe muri aba barinzi witwa Yosam Bagheni wari ufite imyaka 65 yishwe n’indwara ya malariya y’ubwonko nyuma y’icyumweru yari amaze afatira imiti mu bitaro bya Jinja.
Frank Baine yagize ati “Yari amaze icyumweru arwaye, twabanje kumuvuriza ku ivuriro rya gereza rya Kirinya mu minsi itatu nyuma biba ngombwa ko yimurirwa ku ivuriro rya Jinja ari naho yaguye ku wa kane, ku wa 06 Mutarama 2017”
Bagheni yafunganywe na baganzi be barindaga umwami wa Rwenzururu aho bafungiye kuri gereza ya Kirinya kuva ku wa 14 Ukuboza 2016, bose bakurikiranyweho ibyaha by’ubugambanyi, iterabwoba,ubwicanyi n’ibindi bijyanye n’itambara yabaye hagati y’ubwami bwa Rwenzururu n’abasirikare b’ingabo za leta ya Museveni.
Winnie Kiiza umudepite uhagarariye Kasese ari nayo ubwami bwa Rwenzururu buherereyemo yabwiye Daily Monitor ko batizeye amakuru bahawe n’umuvugizi w’amagereza, uyu mugore yavuze ko bashidikanya cyane ko malariya yaba ari yo yahitanye Bagheni.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Perezida Museveni aherutse gutera utwatsi icyifuzo cy’abahagarariye Kasese basabaga ko yakwirengagiza ibyabaye akarekura umwami Mumbere hadategerejwe ko bajya mu nkiko.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com


