Kuri uyu wa gatatu taliki ya 03 Mata 2024, Urukiko Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga rwa Uganda rwemeje itegeko rirwanya abaryamana bahuje ibitsina riteganya igihano cy’urupfu kubera “ubutinganyi bukabije”(“homosexualitĂ© aggravĂ©e”)
Muri Gicurasi umwaka ushize, Perezida Yoweri Museveni yashyize umukono kuri iri tegeko. Iri tegeko rishyigikiwe n’abagande benshi, ariko ryamaganwa cyane n’abaharanira uburenganzira bwa muntu cyane abo mu burengerazuba bw’isi.
Abaharanira uburenganzira bwa muntu bari barwanyije iryo tegeko mu rukiko, ariko abacamanza banga kurikuraho mu cyemezo cyabo, bavuga ko cyemejwe n’inteko ishinga amategeko kandi ko kitanyuranyije n’Itegeko Nshinga.
Umucamanza wungirije, Richard Buteera yagize ati “Twanze gukuraho itegeko ryo kurwanya abaryamana bahuje ibitsina ryo muri mu 2023 burundu, nta nubwo tuzatanga icyemezo cyatuma iryo tegeko ridashyirwa mu bikorwa”.
Urukiko rwasanze ariko ko abagize umuryango w’abahuje ibitsina batagomba kuvangurwa igihe bashaka imiti. Bwana Buteera ati”Bagomba kwemerwa mu buvuzi no mu muco.”
Abashakaga ko iri tegeko rivaho bayobowe n’umunyamategeko Nicholas Opiyo, bari batanze impamvu 14 zo kwemeza ko banze icyifuzo cyo guhana ababana bahuje igitsina.
Kuva aho perezida Museveni asinyiye itegeko rihana ababana bahuje ibitsina, imiryango mpuzamahanga iharaniira uburenganzira bwa muntu n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi byakomeje kuvuga ko iri tegeko ribangamiye abo bantu kandi ko Uganda yagombye kwisubiraho. Cyakora ariko, kuri Museveni nta mpamvu y’uko imico yo hanze mibi yanduza umuco w’abanyayuganda.
Bwiza.com


