Uganda: Urukiko rwanze guhamagaza Perezida Museveni nk’umutangabuhamya

Sangiza iyi nkuru

Umucamanza mukuru w’Urukiko rwa Buganda mu gihugu cya Uganda yanze guhamagaza Perezida Museveni nk’umutangabuhamya ushinjura uwahoze ari umushakashatsi muri Kaminuza ya Makerere, Dr Stella Nyanzi, ukurikiranweho icyaha cyo gutoteza abinyujije kuri internet no gutukana.

Mu cyumweru gishize nibwo abanyamategeko bunganira Nyanzi, Isaac Ssemakadde na Derrick Bazekuketa, basabye urukiko guhamagaza abatangabuhamya bagera kuri 20 barimo na Perezida Museveni.

Ariko, Umucamanza Gladys Kamasanyu, kuri uyu wa Mbere yanzuye ko Perezida Museveni adashobora guhamagazwa mu rukiko ku mpamvu izo ari zo zose mu gihe akiri ku mirimo ye, kandi ko kumuhamagaza byaba binyuranyije n’itegeko nshinga.

Umucamanza akaba yanzuye ko guhamagaza abatangabuhamya bireba abandi 19 basigaye batarimo perezida nk’uko iyi nkuru dukesha New Vision ikomeza ivuga.

Umucamanza kamasanyu avuga ko umukuru w’igihugu ukiri ku mirimo ye ari umutangabuhamya w’ingenzi ariko udashobora guhamagazwa mu rukiko.

Umukuru w’igihugu ariko ngo ashobora kujya gutanga ubuhamya ku bushake bwe aramutse abyifuje, ariko urukiko rudashobora kumuhamagaza kuko binyuranyije n’amategeko n’itegeko nshinga bya Uganda.

Dr Stella Nyanzi we yahisemo kutagira icyo avugana n’urukiko

Hagati aho, biravugwa ko Dr Stella Nyanzi, ukurikiranwe kuva mu Ugushyingo umwaka ushize, yahisemo guceceka ku birego ashinjwa, agahamagarira urukiko kugendera ku buhamya bw’abamushinjura mu kumugira umwere.

Ubushinjacyaha bukaba buvuga ko kuwa 16 Nzeri 2018 yatambukije ku rukuta rwe rwa facebook amagambo asebya umukuru w’igihugu na nyina, nyakwigendera, Esteeri Kokundeka.

Leta ikaba ivuga ko ubwo butumwa bwari bugamije guhungabanya amahoro yabo n’uburenganzira ku buzima bwabo bwite. Ku itariki 10 Mata 2017, Nyanzi yari yaburanishijwe n’Urukiko rwa Buganda ku byaha nk’ibi ariko urubanza rwe ntirwigeze rurangira.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *