Uganda: Urukiko rwanze ko perezida Omar Bashir ushakishwa na ICC atabwa muri yombi

Sangiza iyi nkuru

Umucamanza Moses Mukiibi wo mu cyumba cy’Urukiko Rukuru rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga yateye utwatsi icyifuzo cyo guta muri yombi perezida wa Sudani, Omar Al Bashir wageze muri Uganda muri iki cyumweru mu ruzinduko rw’akazi.

Umucamanza Mukiibi akaba yateye utwatsi icyifuzo cya sosiyete sivile yo muri Uganda yitwa Uganda Victims Association, mu busabe bwari bwatanzwe n’umwunganizi wa yo mu mategeko, Nicholas Opiyo wari wasabye urukiko guta muri yombi perezida Bashir ushakishwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC).
23518923 1149743981827691 5022892395613435812 n
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Abifuzaga ko perezida wa Sudani atabwa muri yombi bavuga ko Uganda ari igihugu cyashyize umukono ku Masezerano ya Roma kubw’ibyo ngo ikaba yakagombye kuba yarataye muri yombi perezida Bashir akigera muri iki gihugu. Perezida wa Sudani akaba yarakiriwe na perezida Museveni iwe mu rugo ahitwa Rwakitira.

Uyu mucamanza Mukiibi we yanze kwakira ubu busabe ashingiye ku kuba ngo nta mpapuro nshya zo guta muri yombi perezida Bashir Uganda yasuzuguye. Bisobanuye ko ICC itigeze yoherereza Uganda izo mpapuro zo guta muri yombi Bashir muri uru rugendo rwe nk’uko yabigenje ubwo yajyaga muri Afurika y’Epfo muri Kamena 2017.
23473096 1149743728494383 7168746969047291339 n

Iyi nkuru dukesha Chimpreports iravuga ko Uganda isanzwe itegereje ibihano by’akanama k’amahoro k’Umuryango w’Abibumbye ku kuba yarananiwe guta muri yombi perezida Bashir muri Gicurasi umwaka ushize ubwo yajyaga muri Uganda yitabiriye irahira rya perezida Museveni. Icyo gihe ICC ikaba yari yasohoye impapuro zo kumuta muri yombi.

Mu busabe bwayo, iyi sosiyete sivile yifuje ko urukiko rwashyiraho impapuro zihoraho zo guta muri yombi perezida Bashir igihe cyose yasurira Uganda kubera ko ashakishwa n’Urukiko Mpuzamahanga.
23473248 1149743311827758 4315023550932391468 n

Kubera rero ko nta mpapuro nshya zo guta muri yombi Bashir ICC yigeze itanga, urukiko rwasanze iki kibazo nta byinshi byo kukivugaho, rutegeka ko kizasubukurwa kuwa 12 Ukuboza 2017 hakumvwa neza impamvu iyi sosiyete sivile itanga.
23473176 1149743441827745 2368717106220987843 n

Perezida Omar al Bashir wa Sudani ashinjwa ibyaha byibasiye inyokomuntu, ibyaha by’intambara ndetse na jenoside byose byakorewe mu Ntara ya Darfur
 
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *