Uganda: Urukiko rwategetse polisi guta muri yombi umudepite ushinjwa kwiba telephone

Sangiza iyi nkuru

Urukiko muri Uganda rwategetse polisi guta muri yombi Umudepite wo mu ishyaka NUP uhagarariye Busiro mu Nteko Ishinga Amategeko, Paul Nsubuga kubera kutitabira iburanisha ry’urubanza akurikiranwemo icyaha cy’ubujura.

Icyemezo cy’Umucamanza mu rukiko rw’ibanze rwa Buganda, Siena Owomugisha cyatewe n’uko ubushinjacyaha bwagaragaje ko uyu mudepite yagiye ananirwa inshuro nyinshi kwitaba urukiko kandi nta n’ubwishingizi afite.

Umucamanza Owomugisha ati “Kunanirwa k’uregwa kutitaba urukiko ni amayeri yo gutinza ibikorwa by’urukiko. Ndatanga icyemezo cyo guta muri yombi Hon Nsubuga. Polisi igomba kumuta muri yombi. ”

Icyakora, uyu mudepite abinyujije ku mwunganizi we, Juliet Nampeera, yabwiye urukiko ko arwaye malariya kandi ko yagiriwe inama na muganga yo kuruhuka iminsi itatu, guhera ku wa Gatatu.

Nampeera yatanze icyemezo ya muganga cyemeza ibyo yatangarije urukiko nk’uko iyi nkuru dukesha Daily Monitor ikomeza ivuga.

Ubushinjacyaha buyobowe na Judith Nyamwiza ariko, bwanze kwemera ibyatangajwe n’umwunganizi w’uregwa buvuga ko atari inshingano ze kumenyesha urukiko aho uregwa aherereye ahubwo ko ari inshingano z’abamwishingiye.

Ati: “Ni inshingano z’abashinzwe gutanga ingwate kumenyesha urukiko aho umuntu bishingiye aherereye ariko bananiwe kubahiriza inshingano zabo.”

Ubushinjacyaha buvuga ko Nsubuga, utuye Nansana mu Karere ka Wakiso, ku ya 3 Kamena 2019 ku nyubako ya Eseria Nakasero ahateganye na ShopRite, yibye terefone igendanwa ifite agaciro ka Shs 80.000, irimo miliyoni 4.5. Terefone yari iya Nicholas Karuhanga.

Hakurikijwe ibimenyetso biri mu nyandiko z’urukiko, amashusho ya CCTV kuri iyo nyubako ngo yaba yarafashe umudepite akoresha ikinyamakuru yari afite mu guhisha telefoni ivugwa mbere yo kuyiba.

Umutangabuhamya wa mbere w’ubushinjacyaha, Gloria Nangendo, wahoze ari umukozi wa Mobile money, yabwiye urukiko mu iburanisha riheruka ry’uru rubanza, ko umudepite yibye telefoni yiyoberanyije nk’umukiriya.

Urukiko rwumvise ko kuri uriya munsi, Nsubuga, icyo gihe wari utaraba umudepite yagiye kwa Nangendo avuga ko ashaka kugura terefone ya Nokia, maze ashyira terefone ye nto igendanwa hasi kugira ngo agerageze kumushakira telefoni yari imushishikaje, ahindukiye asanga yagiye na terefone.

Nangendo yakomeje abwira urukiko ko amaze kumenya ko telefoni ye yabuze, yagiye kuri MTN na Airtel kugira ngo ahagarike nimero za terefone muri telefoni yavuzwe, nyamara mu gihe yahagarikishaga umurongo wa Airtel, Nsubuga ngo yari amaze gukuramo miliyoni 4.5 z’amashiringi.

Biteganyijwe ko urubanza rw’uyu mudepite ruzasubukurwa ku itariki ya 15 Kanama 2022.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *