Thomas Kwoyelo, wahoze ari umuyobozi mu mutwe w’inyeshyamba wa LRA, ukuriwe na Joseph Kony biteganyijwe ko agera imbere y’Urwego rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga rw’Urukiko Rukuru rwa Uganda, aho kuwa 22 Ugushyingo hazatangira imbanzirizarubanza ku byaha ashinjwa.
Iby’uru rubanza byatangarijwe mu nama hagati y’uru rwego rw’urukiko ndetse n’Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha (ICC). Iyi nama ikaba yaribanze ku kujya impaka ku kijyanye no kurinda abatangabuhamya nk’uko byatangajwe n’abayobozi mu itangazo ryashyizwe ahagaragara.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu Kyoyelo ashinjwa ibyaha byinshi byo gushimuta, ubwicanyi bugambiriwe, gukomeretsa bikomeye no kwangiza imitungo y’abandi mu turere twa Amuru na Gulu twose two mu majyaruguru ya Uganda hagati y’1993 na 2005.
Iyi nkuru dukesha Chimpreports ikomeza ivuga ko izi nkiko zombi zakoreye inama muri Acadia Suits muri Kampala.
Uyu Thomas Kwoyelo wavukiye muri Pabbo, ho mu majyaruguru ya Uganda, yashimuswe n’inyeshyamba za LRA ubwo yajyaga ku ishuri mu 1987. Uyu yabaye muri uyu mutwe nk’imbohe uko imyaka ishira aza kuba colonel muri uyu mutwe ndetse nawe atangira kuyobora inyeshyamba.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


