Inzego z’umutekano za Uganda ziri guhigira hasi hejuru captain w’ubwato, MV Templar, buherutse kurohama kuwa Gatandatu ushize mu Kiyaga cya Victoria bugahitana abagera kuri 30 mu basaga 100 bari baburimo.
Abakozi ba polisi n’urwego rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu (ISO) mu Karere ka Mukono, bakeka ko uwari uyoboye ubu bwato akomoka mu giturage cya Muzindeere, ariko kuva iyi mpanuka yaba nta muntu uzi amakuru ye n’aho yaba aherereye kandi ntiyigeze agaragara mu bapfuye cyangwa abarokotse .
Zurah Ganyana, umuvugizi w’igikorwa cyo gutabara no gushakisha, yavuze ko batarabasha guca iryera uyu muntu kandi ngo ari umuntu w’ingenzi mu iperereza ryabo. Ati: “ Turacyahangana no kubona amazina ye ya nyayo. Ntabwo tumuzi. Uwaba amuzi kwiye kubimenyesha polisi .”
Iyi nkuru dukesha Daily Monitor iravuga ko uyu wari utwaye ubwato yari yasimbuye mugenzi we wari wanze kubutwara avuga ko bufite ikibazo budakwiye gukora. Aba bombi ariko baburiwe irengero.
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”grid” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Aba nibaramuka babonetse, igipolisi nibwo ngo kizabasha kumva neza uko ubu bwato bwari bucunzwe. Abaturage bo bakavuga ko uyu captain w’ubwato wabuze Atari yaranabitorejwe cyangwa ngo abe yari asanzwe atwara ubu bwato bivugwa ko bwari bumaze amezi budakora kubera ibibazo bwari bufite.
Bikavugwa ko uyu yajyaga akora ibiraka kuri ubu bwato mu gihe bibaye ngombwa. Amazina ye nayo ngo ntazwi kuko yari azwi ku tuzina tw’utubyiniriro.
Umuhanzikazi Iryn Namubiru, umwe mu bari muri ubu bwato wabashije no kurokoka, yatangaje ku mbuga nkoranyambaga ko uyu captain w’ubwato n’itsinda rye bahise basimbuka bakava mu bwato bagacika bagasiga abo bari batwaye mu mbabazi za Nyagasani mbere y’uko ubwato burohama.
Yagize ati: “ Byari bizwi ko ubu bwato bwahoranaga ibibazo kandi hari hashize ukwezi kurenga buri hasi (budakora) mbere y’uko tubukoresha, nta licence, n’abari babutwaye badafite ubushobozi. Baranasimbutse bava mu bwato iminota mikeya mbere ubwo batari babashije kugira ikindi bakora baradusiga ngo dupfe. ”
Ubusanzwe ngo mu mahame agenga abatwara abagenzi mu mato, avuga ko utwaye ubwato ari we muntu wa nyuma uba ugomba kubuvamo iyo bugize ikibazo.
Umuyobozi w’ibikorwa bya polisi, Asuman Mugenyi akaba yavuze ko polisi izumva ubuhamya bw’Igikomangoma David Wasajja n’abandi barokotse iyi mpanuka, aho yashimangiye ko ariko badakekwaho icyaha ari mu rwego rw’iperereza.


