Uganda: Uwarindaga mubyara wa Perezida Museveni yakatiwe igihano cy’urupfu

Sangiza iyi nkuru

Urukiko rwa gisirikare rushinzwe kuburanisha ingabo zidasanzwe muri Uganda (SFC) mu mujyi wa Sembabule rwakatiye igihano abasirikare n’abapolisi batandukanye muri Uganda barimo n’uwari umurinzi wa mubara wa Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni wakatiwe igihano cy’urupfu.

Umupolisi witwa Canan Nkamuhebwa warindaga mubyara wa Perezida Museveni yakatiwe igihano cy’urupfu mu rukiko rwari ruyobowe na Lt Col Moses Emeru uyobora akarere ka Sembabule nkuko ikinyamakuru ChimpReports cyabitangaje.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Nkamuhebwa yari mu mutwe w’abapolisi bashinzwe kurinda umukuru w’igihugu.

Yafashwe ku wa kane w’iki cyumweru mu mujyi wa Sembabule ari kumwe n’abandi bantu babiri bakekwagaho kwica uwitwa Paul Tumukunde nyuma yo kugirana amakimbirane.

Uyu Nkamuhebwa no yaje kurasa amasasu abiri mu kwaha kwa Tumukunde maze ahita apfa.

Abandi babiri bakekwaga aribo LCpl Johnson Abasa na Able Katsigazi bari kumwe na Nkamuhebwa bakatiwe ibihano by’imyaka itandukanye, 15 na 40 kubera ubufatanyacyaha bagize muri icyo gikorwa.

Uwishwe ni umuhungu wa, LCIII Fred Kareke, umuvugizi wa wa polisi ikorera mu gace ka Lugusuulu muri Uganda.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 

Ntakirutimana Deus

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *