Umugore uvuga ko yafashije umuzungukazi ukomoka muri Latvia kuvuga ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakorewe n’Umupasiteri wo muri Uganda, aravuga ko ubuzima bwe buri mu kaga .
Uyu mugore witwa Sumaya Uwiragiye avuga ko byabaye ngombwa ko afunga iduka ricuruza likeri na resitora afite ahitwa Lukuli Nanganda muri Makindye nyuma y’uko uyu muzungukazi, Saulite Anda, atangarije National Media Group ibyamubayeho.
Anda w’imyaka 36 yashinje Pasiteri Joseph Collins Twahirwa (uri ku ifoto) ko yamusambanyije ku gahato mu ijoro rye rya mbere muri Uganda ku itariki ya 11 Ukuboza 2022. Twahirwa w’imyaka 28, mu cyumweru gishize yagumijwe muri Gereza ya Luzira.
Kuri ubu, Uwiragiye w’imyaka 32, wafashije Anda kubwira inkuru ye ikinyamakuru NMG Uganda, akeka ko arimo gukurikiranwa n’intumwa za Pasiteri Twahirwa.
Ati “Hariho umugabo wafashije bwa mbere uwo mudamu kumenyesha iki kibazo sitasiyo ya polisi ya Jinja. Umunsi NTV yasohoraga inkuru, yaje kuvuga ko pasiteri yiteguye kunyishyura amafaranga yose nshaka kugirango mpagarike gukurikira icyo kibazo kuko bigaragara ko ibintu birimo gufata intera. ”
Uwiragiye yabivuze mu kiganiro yatanze ku Cyumweru nk’uko iyi nkuru dukesha Daily Monitor ivuga. Yatangarije iki kinyamakuru ko umugabo utaramenyekanye atemeraga guhakanirwa. Ku itariki ya 15 Mutarama, ngo yakurikiranwe n’abagabo bari kuri moto ebyiri. Ibi byabaye ubwo Uwiragiye yari arimo gutaha ari kumwe na murumuna we.
Yakomeje agira ati: “Nahatiwe gufunga resitora kuva ku itariki ya 15 Mutarama kubera ko ntazi abo bantu n’imigambi yabo.”
Yongeyeho ati: “Bashobora kunyica byoroshye. Sinzi abo ari bo, ariko ndakeka ko aba ari abayoboke ba pasiteri batishimiye ko yajyanywe muri gereza. ”


