Muri iki cyumweru Uganda yagiranye amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare n’igihugu bidasangiye umupaka cya Repubulika ya Centrafrica.
Minisitiri w’ingabo n’ibibazo by’abavuye ku rugerero wa Uganda, Vincent Ssempijja, avuga ko amasezerano y’ubwumvikane (MOU) “yongeye gushimangira” ubushake bw’igihugu cye bwo kugirana ubufatanye mu bya gisirikare na Centrafrica.
Ati: “Uganda yahoze ishaka guteza imbere amahoro n’umutekano mu karere kandi turizera ko inzira nziza yo kubigeraho ari ubufatanye n’imikoranire n’abaturanyi bacu. Ubufatanye bwacu mu bya gisirikare na Centrafrica ni ikimenyetso cy’uko twiyemeje kandi tuzakomeza gufatanya kugira ngo akarere kacu gakomeze kugira amahoro n’iterambere. ”
Igihugu cya Centrafrica, kidakora ku nyanja, gihana imbibi na Tchad (amajyaruguru), Sudani (amajyaruguru-y’uburasirazuba), Sudani y’Amajyepfo (iburasirazuba), Repubulika ya Demokarasi ya Congo (mu majyepfo), Repubulika ya Congo (mu majyepfo y’iburengerazuba) na Cameroun (mu burengerazuba).
Ssempijja yashimye ubufasha bwatanzwe nta mananiza na Guverinoma ya Centrafrica mu mwaka ushize mu kohereza muri Uganda abarwanyi bahoze ari aba Lord Resistance Army (LRA) bava mu nkambi za Zemio na Mboki muri Centrafrica nk’uko iyi nkuru dukesha defenseweb.co.za ikomeza ivuga.
Umuyobozi mukuru w’ingabo za UPDF, Maj. Gen. Leopold Kyanda, yavuze ku ubufatanye na Centrafrica “bwagize uruhare runini mu gutesha agaciro LRA abari bayigize bagafata icyemezo cyo kureka kwigomeka”. Kuri LRA kandi, Minisitiri w’ingabo no kongera kubaka igisirikare muri Centrafrica, Claude Bireau, yashimiye Uganda ku ruhare yagize mu gihe cy’ibikorwa bya LRA muri Centrafrica ”.
Abona intego y’ibikorwa by’ubufatanye bwa gisirikare ari ukubaka ubushobozi bw’imikorere y’ingabo za Centrafrica (FACA cyangwa Force armées centrafricaines). Niyo mpamvu Centrafrica iteganya gupima ubunyamwuga bwa UPDF, nk’ “icyitegererezo” nk’uko Bireau abivuga.
Aya masezerano yashyizweho umukono akurikira andi yasinywe mbere muri 2017 yarangiye muri 2022.
Twakwibutsa ko Centrafrica ifitanye amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare n’u Rwanda ndetse arimo no gutoza ingabo z’iki gihugu aho mu mpera z’umwaka ushize iza mbere zisaga 500 ziherutse gusoza imyitozo y’amezi atanu zahawe na RDF.


