Leta ya Uganda yamaze abasirikare ba yo bari mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Centrafrica.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aba basirikare bo mu gisirikare cya Uganda, UPDF batangiye gukurwa muri kiriya gihugu guhera muri Mata uyu mwaka, nyuma y’imyaka 8 bari bamaze bahanganye n’abarwanyi bo mu mutwe wa Lord Resistance Arm (LRA) uyobowe n’umurwanyi Joseph Kony.
Mu butumwa bwatanzwe n’uhagarariye aba basirikare, Capt. Lawrence Draga yatangaje ko aba ari bo basirikare ba nyuma na nyuma bari basigaye muri kiriya gihugu, bakaba bavuga ko ubutumwa bwari bwabajyanye babusohoje kuko uriya mutwe wamaze gucika intege.
igisirikare cya UPDF cyatangiye kohereza ingabo za cyo muri Centrafrica guhera muri 2009-201, ku bufatanye n’umuryango w’Abibumbye mu ngabo zibumbiye mu ihuriro rya MINUSCA.
Kugeza ubu, ingabo za Cetrafrica zigiye gukomeza kwicungira umutekano.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Brig. Richard Karemire, umuvugizi w’igisirikare, UPDF aherutse kuvuga ko uyu mutwe wa LRA bari bagiye kurwanya muri kiriya gihugu nta mbaraga ugifite wo kurwanda Uganda ndetse n’izo guteza umutekano mucye mu karere, bityo ko n’abazagerageza kubyutsa agatwe ingabo zisigayeyo za Centrafrica zizirwanaho.
Yongeyeho ko izi ngabo zatashye zishobora kuzifashishwa mu gihe hari ahandi zikenewe kuziba icyuho haba imbere mu gihugu cyangwa hanze ya cyo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


