Uganda yemeye kwakira abimukira b’Abanyafurika batifuzwa muri Israel

Sangiza iyi nkuru

Igihugu cya Uganda cyemeranyije na Israel kwakira byibuze abimukira 500, mu bakabaka 38,000 bari baturutse muri Eritrea na Sudani, nk’uko minisitiri ushinzwe impunzi mu nshingano ze, Musa Ecweru yabitangarije itangazamakuru.

Minisitiri Ecweru yavuze ko abimukira 500 nabo bemeye kwimurirwa muri Uganda nk’uko tubikesha BBC, yongeyeho ko izi mpunzi ari zo ubwazo zisabiye kujya muri Uganda bitandukanye n’ibyari bimaze iminsi bitangazwa.

Abimukira bari bamaze kubona ibyangombwa byo kwitwa impunzi muri Israel ngo nibo bazakirwa, aho biteganyijwe ko nibamara kugera muri Uganda nabwo hazasuzumwa niba bakwiye guhabwa ubuhungiro ababishaka bakazajya kuba mu nkambi cyangwa mu mijyi.

Igihugu cya Uganda cyakunze gushimwa n’Umuryango Mpuzamahanga nk’igihugu gifungurira imiryango yacyo impunzi, aho kuri ubu gicumbikiye impunzi miliyoni 1,4 ziganjemo izavuye mu bihugu by’ibituranyi.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu byari byavuzweho kwemera kwakira aba bimukira b’Abanyafurika badashakwa muri Israel ariko rukomeza kubihakana ruvuga ko rudashobora kwakira abimukira bazirukanwa ku ngufu bitari mu bushake bwabo.

 

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *