Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya yambuwe abashinzwe umutekano (abasirikare n’abapolisi) bamurindaga bagera kuri 71, asigarana 25.
Ikinyamakuru Nation cyatangaje ko abofisiye bakuru bayoboraga itsinda ririnda Uhuru basimbuwe n’abafite amapeti make. Uwagihaye amakuru yagize ati: “Mu bofisiye kabuhariwe 96 bamurindaga, yasigaranye 25, umufasha we afite 5.”
Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Kenya, Japhet Koome, yemeje ko koko Uhuru yagabanyirijwe abamurinda, kandi ngo byakozwe no ku bandi bari bagize guverinoma na Leta ku butegetsi bwe.
Uyu mupolisi mukuru kandi yasobanuye ko ibyabaye bisanzwe, iyo habayeho impinduka ku butegetsi. Ati: “Umuntu uyobora umutwe urinda Perezida ni AIGP. Mu gihe asimbuwe, itegeko rivuga ko uba ugomba kuyoborwa na Superintendent Police.”
IGP Koome yasobanuye ko ibyabaye nta ho bihuriye na politiki nk’uko bamwe babihwihwisaga.


