Amber Rudd, wari Minisitiri w’Ubutegetsi akegura, yavuze ko kohereza abimukira mu Rwanda bitazashoboka ko bishyirwa mu bikorwa, asaba abari muri guverinoma bashakira umuti w’ikibazo cy’abimukira mu zindi nzira.
Amber Rudd yabwiye igitangazamakuru GB News cyo mu Bwongereza ko “bidasanzwe” kuba Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu uriho muri iki gihe yaravuze ko “inzozi” ze ari ukubona indege ihagurutse ijyanye mu Rwanda abasaba ubuhungiro. Y?umvikanishije ko abaminisitiri ahubwo bakwiye kwibanda ku kuvugurura umubano n’Ubufaransa mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’abambuka umuhora wa Channel (La Manche). Rudd yabwiye GB News ko “atemera” iyi gahunda. Y?agize ati: “Mbere na mbere ntekereza ko ari gahunda y’ubugome, tutari dukwiye kuba twaranashyizeho. Ariko ni na gahunda, ibyo tubishyize ku ruhande, idashoboka mu gushyirwa mu bikorwa. Sinibwiraga ko izigera ibaho”. Y?avuze ko “umubare ukomeje kwiyongera w’abantu bashyira ubuzima bwabo mu kaga” kugira ngo bagere mu Bwongereza ari “ikibazo duhuriyeho n’Abafaransa”. Yakomeje a?ti: “Nizeye ko iyi guverinoma nshya igiye kugicyemura ibinyujije mu kugirana umubano mwiza kurushaho n’Abafaransa. Tubwizanye ukuri, igishoboka gusa ni uko [ikibazo] cyagabanuka”. Rudd yeguye ku mwanya wa Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu mu mwaka wa 2018, bijyanye n’amahano yiswe ‘Windrush scandal’, ubwo bamwe mu basaba ubuhungiro bafungwaga mu buryo bunyuranyije amategeko ndetse bamwe bakirukanwa mu Bwongereza. Gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda yamaganwe na benshi ariko impande zombi bireba zivuga ko ari ugutabara abimukira. Kugeza ubu iki kibazo kiri mu nkiko.


