Ukena ufite itungo rikakugoboka- Abaturage b’i Rusizi

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu baturage b’umurenge wa Nzahaha mu karere ka Rusizi bavuga ko nk’agace k’ubuhinzi n’ubworozi kugira itungo mu rugo ari iby’ingenzi cyane, aho ngo iyo ugize icyo ukenera urifite rikugoboka rikagukura mu kuguzaguza amafaranga ya buri kanya, bakishimira gahunda yo korozwa igeza ku itungo n’utari kuribona kubera ubukene.

Babivuze mu kiganiro na Bwiza.com nyuma yo korozwa ingurube n’umushinga RW0399 ukorera mu itorero ADEPR paruwasi ya Nzahaha usanzwe ufasha bamwe mu bana babo ku bufatanye na Compassion international, aho bamwe bahamya ko bari baradindijwe no kutagira agatungo bakuraho ifumbire ngo n’uturima duto babasha guhinga twere neza,kuba babonye itungo hakaba hari ikigiye guhinduka mu miryango yabo.

Ntibagirirwa Patrice w’imyaka 61, avuga ko ubusanzwe atunzwe n’icyitwa nyiragabura,aho ahinga imirima y’abandi ibyeze bakabigabana kuko nta karima agira kandi afite umugoore n’abana 4, kubona icyamufasha igihe akeneye nk’imyambaro, ibikoresho by’ishuri by’abana uyu mushinga udafasha n’ibindi akenera bikaba ingorabahizi, ingurube ahawe akavuga ko izamufasha gukemura ibyo byose.

Ati: “N’abanyarwanda barabivugaga kera ngo ukena ufite itungo rikakugoboka. Jye rero nta kindi nagiraga kingoboka kuko guhingira uwo tuzagabana imyaka nta kandi kazi nkuraho ifaranga ngira,iryo tungo rigufi ryororoka vuba ntarigira kuko inka yo bari bagiye kuyimpa muri gahunda ya gira inka nsanga ntahita nyishobora,ariko itungo nk’iri iyo ryororotse nta kabuza rikura umuntu ahaga,ari yo mpamvu nanjye ngomba kuyibyaza umusaruro ufatika.’’

Uwizeyimana Immaculée wo mu kagari ka Kigenge muri uyu murenge na we ati: “Ndi umupfakazi w’abana 3, mperuka korora muri 2010 kuko twari dufite ingurube umugabo apfuye mpita nyigurisha ngo bimfashe muri ibyo bihe, kuva icyo gihe sinongera kubona icyo norora kandi nanjye ntunzwe no guhingira abaturage imyaka yakwera tukagabana, ariko iri tungo rishobora kuzankura kuri izo mvune kuko ryororotse neza ryangeza ku murima wanjye bwite ugaragara nkajya nywuhinga nkawufumbira nkeza neza.’’

Aba bombi, kimwe na bamwe muri bagenzi babo bavuga ko mu byo bazihutira gukora igihe izi ngurube zitanze umusaruro ari ukubaka inzu babamo kuko baba mu tuzu duto cyane, tunashaje, tutanjyanye n’iterambere bifuza, bagashimira uyu mushinga uboroje,bakanawusaba gukomeza kubaba hafi kugira ngo n’ingorane bagira muri ubu bworozi zibe zabona ibisubizo vuba.

Umushumba w’itorero ADEPR paruwasi ya Nzahaha, Rév. Nyirinkindi Théophile avuga ko koroza utishoboye biri mu nzira zo kumukura ku ngoyi y’ubukene, ari yo mpamvu, nubwo abana bafashwa n’uriya mushinga areberera muri iyi paruwasi, uretse kubaha ibikoresho by’ishuri, kubavuza n’ibindi,koroza imiryango yabo birenga umwana umwe baba bitaho gusa, bigateza imbere umuryango wose.

Ati: “Tworoje imiryango 131 kuko hari indi yorojwe mbere,ahari umwana twitaho hose hari n’itungo rifasha umuryango arimo mu mibereho, bigatuma n’imboga bahinze mu turima tw’igikoni zera neza n’imirire ikagenda neza, tukabasaba kuzitaho kuko bazoroza itorero rikoroza abandi bazikeneye kuko ari benshi, bakarenga ibyo gufumbira gusa zikanabakenura bigaragara kandi turabyizeye.”

Umurenge wa Nzahaha uzwiho kugira abaturage bitabira gahunda z’ubuhinzi n’ubworozi ku bashoboye kubona amatungo, Veterineri wawo Nayiboneyehumugisha Zéphanie akavuga ko abagera kuri 90% mu bawutuye bafite nibura itungo rimwe mu rugo,intego ikaba ko,ku bufatanye n’abafatanyabikorwa babo, buri muturage yagira itungo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *