Uko abahanga babona intambara hagati ya Amerika na Koreya ya Ruguru yagenda

Sangiza iyi nkuru

Intambara hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Koreya ya ruguru muri iki cyumweru yasaga nk’ishoboka cyane nyuma y’aho kuri uyu wa kabiri ushize ubutegetsi bwa Kim Jong Un bugeragereje igisasu cya kirimbuzi buvuga ko cyagera ku mugabane wa Amerika wose.

Kim Jong Un na Donald Trump bamaze iminsi baterana ubwoba umwe avuga ko igihugu cye kizarimbura ikindi, ndetse iki gisasu Koreya ya Ruguru iherutse kugerageza kikaba cyatumye ubutegetsi bwa Trump burushaho gutekereza inzira y’intambara.
2e0daed6dd51fefb332f21afa76958ad

Ibi bikaba byaganishije ku kibazo ngo Abanyamerika bamaze iminsi bibaza kigira kiti: “Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Koreya ya Ruguru ninde uri mu mwanya mwiza wo kuba yatsinda?”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ubusesenguzi bw’ikinyamakuru Newsweek bugaragaza ko ibi bihugu byombi bimaze imyaka ari abanzi kandi bimaze iminsi byegeranya intwaro byitegura mu gihe intambara yaba yadutse. Iyi ntambara iramutse ibaye dore ibyo ibihugu byombi byaba bigiye guhura nabyo.

Ni inde ufite igisirikare gikomeye?

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifite igisirikare cya mbere gikomeye ku isi kandi nta gushidikanya ko kiruta kure icya Koreya ya Ruguru nubwo ibi bidasobanuye ko amakimbirane hagati y’ibi bihugu yaba yoroshye cyangwa yashira vuba.

Global Firepower Index ni icyegeranyo kigaragaza ubuhangange bw’igisirikare cy’ibihugu 133 hagendewe ku bintu bisaga 50, birimo umubare w’abasirikare, ubwoko butandukanye bw’intwaro, ibijyanye n’aho ibihugu biherereye, n’inganda ziri mu gihugu. Mu 2017, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zaje ku mwanya wa mbere mu gihe Koreya ya Ruguru iza ku mwanya wa 23 ku Isi.
maxresdefault 1

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifite abasirikare bari mu kazi babarirwa muri miliyoni 1,3 n’inkeragutabara 900,000. Ni mu gihe Koreya ya Ruguru ifite abasirikare bari mu kazi miliyoni 1,1 na miliyoni 5,5 z’inkeragutabara bituma kiba igihugu cya kane ku isi gifite igisirikare kinini.

Mu gihe kubw’ibyago intambara yakwaduka hagati y’ibi bihugu byombi, ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zibarirwa mu 28,500 ziri muri Koreya zahita ziba ubusa ndetse zikagorwa no kubona ibikoresho n’ibindi zakenera mu ntambara. Gusa, ngo urugamba rukomeye rwarwanwa n’ingabo za Koreya y’Epfo.

Iki gihugu cya Koreya y’Epfo kuri ubu gifite abasirikare 627,500 bari mu kazi n’inkeragutabara zigera muri miliyoni 5,2. Amerika ariko ngo irimo no gutegura uko yakohereza ingabo byihuse mu gihe havuka ikibazo nk’ingabo 45,000 ifite mu Buyapani zahita zoherezwa muri Koreya bikomeye.
aadb6eb0c509b7259f7c80da5c9ee67e

Mu bijyanye n’intambara yo mu kirere, Leta Zunze Ubumwe za Amerika nabwo zirusha ubushobozi Koreya ya Ruguru na kure, aho ngo zifite indege z’intambara zibarirwa mu 13,760 mu gihe Koreya ya Ruguru ifite indege ziri munsi y’1,000.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi zifite ibifaru (Combat tanks) bigera ku 5,884, n’imodoka z’imitamenwa 41,062, kongeraho amato 415 arimo 10 atwara indege n’andi mato 2 akirimo kubakwa, ndetse amafaranga iki gihugu gishora mu kubaka igisirikare akaba abarirwa muri miliyari 600$. Leta Zunze Ubumwe za Amerika zinafite uburyo bwo kwirinda ibisasu bya missiles muri Koreya y’Epfo bwiswe THAAD bushobora kubona missiles zivuye muri Koreya ya Ruguru.
US Army Pfc Samuel Corsolini 2nd Battalion 25th Aviation Reg 25th Combat Aviation Bde with UH 60 Black Hawk and Afghan Special Forces Kandahar Prov Afghanistan 16 March

Ugereranyije na Koreya ya Ruguru, iki gihugu cyo gifite ibifaru 5,025 n’imodoka z’imitaenwa 4,100, mu gihe ingengo y’imari igenda ku gisirikare buri mwaka ari miliyari 7,5$. Iki gihugu kandi gifite amato 967 ariko amenshi n’ayashinzwe kurinda umutekano (patrol) agera kuri 468 ndetse nta bwato bwatwara indege z’intambara gifite.

Igihugu cya Koreya ya Ruguru ariko ku rundi ruhande kizwiho ko gitunze intwaro z’ubumara gishobora gukoresha mu ntambara. Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikaba zarakunze kwamagana ikoreshwa ry’izi ntwaro ku bindi bihugu nka Syria bivugwa ko cyazikoresheje.

thediplomat.com rts12g5f
Ingabo zo mu mutwe udasanzwe za Koreya ya Ruguru

Ubusesenguzi bukomeza buvuga ko Koreya ya Ruguru ishobora kuba ifite ingabo nyinshi cyane ariko ikoranabuhanga ry’igisirikare cyayo rikaba ritajyanye n’igihe ndetse abasirikare b’iki gihugu bikaba bivugwa ko bagaburirwa nabi.

Umusirikare wa Koreya ya Ruguru uherutse gutorokera muri Koreya y’Epfo muri uku kwezi gushize kwa 11, ngo akaba yarasanganywe inzoka n’impungure nkeya mu gifu cye. Hakaba hibazwa ukuntu aba basirikare bamara igihe ku rugamba badafite ubuzima bwiza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ni inde ufite intwaro za kirimbuzi nyinshi

Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugeza ubu nicyo cya kabiri gifite ibitwaro bya kirimbuzi byinshi ku isi inyuma y’u Burusiya n’ibisasu bigera mu 6,000 birimo 1,800 byiteguye gukoreshwa n’ibindi 4,000 biri mu bubiko. Ni mu gihe bikekwa ko Koreya ya Ruguru ifite ibisasu bya kirimbuzi bibarirwa hagati ya 25 na 60 hagendewe ku bushakashatsi bw’ubutasi bwa Amerika n’impuguke zigenga.
00500319 20170415

Ibibazo byihutirwa biri kwibazwa ni ukumenya niba Koreya ya Ruguru koko yarabonye ikoranabuhanga ryayifasha kurasa nta kibazo missile ku butaka bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse niba yarageze ku ntego. Usibye ibyo ubutegetsi buvuga, ngo Koreya ya Ruguru ntigaragara nk’iyabashije kugera kuri iyi ntego yo kurasa muri Amerika. Gusa, impuguke zishimangira ko bitari kure ngo iki gihugu kibone ikoranabuhanga rikenewe kandi ngo gishobora kugira ubu bushobozi bitarenze muri uyu mwaka utaha wa 2018.

Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyo ngo gifite missiles byizewe ko gishobora kurasa mu minota mikeya zikaba zigeze muri miles 6,200 zingana n’ibirometero hafi 10,000. Muri macye, ngo intwaro za kirimbuzi za Amerika zikaba ziteye imbere na cyane kurusha iza Koreya ya Ruguru.
16854587 304

Intambara hagati ya Koreya ya Ruguru na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ngo ishobora kumena amaraso menshi cyane nk’uko impuguke zibyemeza.

Benshi mu mpuguke mu bijyanye n’ubwirinzi bemera ko kuba Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatsinda iyi ntambara atari ikibazo, ariko benshi banzuye ko miliyoni nyinshi z’abantu zahasiga ubuzima, harimo n’ibihumbi magana by’ingabo z’Abanyamerika n’abasivili bo muri Koreya zombi, u Buyapani no mu kirwa cya Guam.
59998

Raporo iheruka ya serivisi ishinzwe ubushakashatsi y’abagize inteko ishinga amategeko muri Amerika ikaba yaragaragaje ko abantu byibuze 300,000 bahita Babura ubuzima mu minsi ya mbere y’intambara hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Koreya ya Ruguru nubwo haba hatakoreshejwe intwaro za kirimbuzi. Ni mu gihe ku ruhande urubuga rwo muri Koreya ya Ruguru rwasesenguye rwo rwemeza ko miliyoni 2,1 z’abantu zahita zibura ubuzima igisasu cya kirimbuzi gishwanyukiye hajuru ya Koreya y’Epfo cyangwa u Buyapani.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *