Eswatini yahoze yitwa Swaziland ni cyo gihugu muri Afurika kikigira amahame ya cyami, aho umwami wacyo, Mswati III, ari we ufata ahanini imyanzuro ikomeye mu gihugu. Ni na bwo bwami bumaze imyaka myinshi muri iki kinyejana.
Eswatini ni igihugu cyahoze gikolonizwa n’Abongereza, aho usanga imibereho yabo ya buri munsi ntaho ijya gutanira n’iy’Abongereza. Urugero nko gufata icyayi nyuma y’ifunguro rya kumanywa.
Mu mwaka wa 2018 ni bwo Umwami Mswati III yagihinduriye izina kubera ko Swaziland yajyaga kuvugika ka Switzerland (u Busuwisi), igihugu cyo ku mugabane w’Uburayi. Gusa ni ingingo itaravuzweho rumwe n’abantu.
Mswati III yavutse tariki ya 19 Mata 1969, ubu afite imyaka 54. Ni we uhagarariye umuryango w’i Bwami. Se umubyara yitwa umwami Sobhuza II .
Byagenze ute ngo arongore abagore 15?
Umwami mswati III afite abagore 15 n’ubwo Leta imugenera abagore babiri gusa. Buri mwaka haba ibirori bidasanzwe mu gihugu, ari nabyo umwami arongora umugore mushya.
Ubusanzwe kugira ngo ahitemo abagore, haba ibirori ibwami aho abakobwa biyerekana mu mbyino bakabyinira i Bwami mu birori biba birimo abashyitsi benshi baba babyitabiriye.
Aba bakobwa baba bafite ibyuma mu biganza byabo nka kimwe mu bimenyetso bigaragaza ko bakiri amasugi, uretse ibyo kandi abo bakobwa nta kintu baba bambaye gitwikira amabere yabo byakabaye biyarinda kugaragara ku karubanda.
Ibi ni ibintu bisanzwe mu muco wabo, kabone n’iyo bamwe mu bagorE baho bagiye iburayi cyangwa ahandi, iyo bagarutse baba baziko bagomba kwambara batyo hejuru nta kantu kahatwikiriye.
Muri aba bakobwa baba batararongorwa, muri uko kubyina biyerekana ni ho umwami aba agomba guhitamo umugore mushya. Biba bishoboka ko mu baba babyitabiriye, ashobora kubura n’umwe ahitamo.
Eswatini ni igihugu gituwe n’abaturage 1.180.00, ni cyo gihugu gifite abaturage benshi bafite ubwandu bw’gakoko gatera SIDA kuko abagera kuri 27% banduye.
Kimwe cya kabiri (1/2) cy’abari munsi y’imyaka 20, bafite virusi itera SIDA. Ibi bikaba biterwa ahanini n’umuco wabo witwa “Swazi” ubabuza gukoresha uburyo bwose bwo gukora imibonano mpuzabitsina ikingiye.
Kugera ubu umwami Mswati III amaze gutandukana n’abagore 3, akaba amaze kubyara abana 30.
Yanditswe na Niyobuhungiro David

18 Responses
Uko abakobwa b’amasugi batorwa ngo babe abamikazi ba Mswati III
Tujye twibuka ko uyu muhango wabaga no mu Rwanda ku gihe cy’Abami.Ryali ihame yuko abagore n’abakobwa bose bo mu Rwanda bari ab’Umwami.Yashoboraga no kugutwara umugore iyo yabaga amukunze.Gusa ibi bihabanye nuko imana itubuza gushurashura,ahubwo tugatunga umugore umwe akaramata.Ababirengaho,kandi ni millions na millions,ntabwo bazaba mu bwami bwayo.

Niba wowe wubahiriza amahame n’amategeko by’Imana 100% urahirwa

Ubwo se Salomon warongoye benshi arihe?Dawidi se we?

Niwoe uzaba uri kumuryango usoma abinjira nabasubirayo ariko cg uzaba upima umuriro
Uko abakobwa b’amasugi batorwa ngo babe abamikazi ba Mswati III
Niwoe uzaba uri kumuryango usoma abinjira nabasubirayo ariko cg uzaba upima umuriro
Uko abakobwa b’amasugi batorwa ngo babe abamikazi ba Mswati III
Niwoe uzaba uri kumuryango usoma abinjira nabasubirayo ariko cg uzaba upima umuriro
Uko abakobwa b’amasugi batorwa ngo babe abamikazi ba Mswati III
Niwoe uzaba uri kumuryango usoma abinjira nabasubirayo ariko cg uzaba upima umuriro
Uko abakobwa b’amasugi batorwa ngo babe abamikazi ba Mswati III
Tujye twibuka ko uyu muhango wabaga no mu Rwanda ku gihe cy’Abami.Ryali ihame yuko abagore n’abakobwa bose bo mu Rwanda bari ab’Umwami.Yashoboraga no kugutwara umugore iyo yabaga amukunze.Gusa ibi bihabanye nuko imana itubuza gushurashura,ahubwo tugatunga umugore umwe akaramata.Ababirengaho,kandi ni millions na millions,ntabwo bazaba mu bwami bwayo.
Uko abakobwa b’amasugi batorwa ngo babe abamikazi ba Mswati III
Sha mugemubanza mwite Ku kinyarwanda mwandikamo kuko simwe mubisoma gusa wandi NGO BYANGENZE UTE? Ubwose wize imyandikire y’ikinyarwanda cg babyigaga wasihotse?

KAFA ati: Mugemubanza mwite kukinyarwanda mwandikamo. iyi “ge” iri mw’ijambo mujye mubanza urayivugaho iki? Rumwe warutunze umwanditsi w’inkuru enye wazitunze (intoki).

Banza witokore ubone gutokora abandi muvandi.
Uko abakobwa b’amasugi batorwa ngo babe abamikazi ba Mswati III
Banza witokore ubone gutokora abandi muvandi.
Uko abakobwa b’amasugi batorwa ngo babe abamikazi ba Mswati III
Sha mugemubanza mwite Ku kinyarwanda mwandikamo kuko simwe mubisoma gusa wandi NGO BYANGENZE UTE? Ubwose wize imyandikire y’ikinyarwanda cg babyigaga wasihotse?
Uko abakobwa b’amasugi batorwa ngo babe abamikazi ba Mswati III
Ariko ab’ubu tujya twibaza aho mwigira ikinyarwanda bikadushobera.Ariko nta wabarenganya buriya ni yo mazi mwapfunyikiwe na mwe mugashaka kwigumanira ibyo mutoragura ntimubaze n’abakuru! Si nk’abo mwakugisha!
Ngo “byagenze ute????”
Bavuga byagenze bite.
– Mbigenze nte?
– Ubigenze ute?
– Abigenze ate?
– Tubigenze dute?
– Mubigenze mute?
– Babigenze bate?