Uko amakipe azesurana mu ijonjora ry’ibanze ry’igikombe cy’amahoro

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatatu ku cyicaro cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda habereye tombora y’igikombe cy’Amahoro aho amakipe arimo Rayon Sports, APR FC, Kiyovu Sports na Mukura atagaragaye mu ijonjora rya mbere.

Umukino uzahuza Rwamagana City na Gasogi United ni wo mukino uzaba ukomeye mu ijonjora ry’ibanze ry’igikombe cy’Amahoro cy’abagabo rizakinwa ku itariki ya 14 n’iya 15 Gashyantare 2023.

Uko amakipe azahura:

Gorilla FC izakira Sunrise FC,

The Winners FC izakira Etincelles FC,

La Jeunesse FC izakira Gicumbi FC,

Rutsiro FC yakire As Muhanga,

Gasabo United yakire Musanze FC,

Nyanza FC yakire Bugesera FC,

Impessa yakire Intare Football Academy.

Etoile de l’Est izakira Marine FC

Rwamagana City izakira Gasogi United

Ivoire Olympique izakira Amagaju FC

Esperance FC izakira Espoir FC.

Imikino ibanza izaba hagati ya tariki 14 na 15 Gashyantare 2023.

Amakipe ya Rayon Sports, APR FC, Kiyovu Sports, Mukura victory na Police FC, ntabwo zizitabira amajonjora abanza kuko asanzwe yitwara neza mu irushanwa.

Ikipe ya A.S Kigali ibitse iki gikombe cy’Amahoro yo ntabwo izitabira iyi mikino kuko iherutse kwikuramo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *