Uko bamwe mu banyarwanda bakiriye icyemezo cy’umujyi wa Kigali cyo guca burundu abazunguzayi

Sangiza iyi nkuru

Umujyi wa Kigali umaze kurambirwa n’ikibazo cy’abazunguzayi gifatirwa ingamba ariko ntigicike. Umujyi wa Kigali uvuga ko washoye amafaranga asaga miliyoni 300 mu kubaka amasoko kugira ngo abazunguzayi babone aho bakorera, ariko baranga baguma mu muhanda.

Nyuma yibwo hafashwe indi ngamba yo guca amande y’ibihumbi icumi, umuzunguzayi n’umukiriya we, nabyo ntibyabaye igisubizo kirambye.

Ku wa Gatatu tariki ya 23 Kanama 2017, inama yahuje inzego zikomeye zo mu mujyi wa Kigali zirimo iza gisirikare, iza gipolisi ndetse n’iz’ibanze kuva ku rwego rw’umujyi kugera ku rw’akagari bose basaga 300. Iyi nama yemeje ko hagiye gushyirwamo imbaraga za gisirikare na gipolisi.

Meya Nyamurinda ati “Uretse no guhagarika ibyo tubabwira guhagarika bijyanye no gukora igikorwa kitemewe cy’ubucuruzi bwo mu kajagari, kuba batabikora bakanahangara inzego z’ubuyobozi n’inzego z’umutekano ntabwo Umujyi wa Kigali ndetse n’inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano zishobora kubyemera, ari na yo mpamvu tugomba kubihagarika burundu”.

Yungamo ati “Icyerekezo ni uko ibi bintu bigomba guhagarara burundu….amabwiriza cyangwa amategeko atanzwe n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali …hari bamwe bayafata nk’imikino, twagira ngo tumenyeshe ababikora batyo ko nta mikino irimo.”

Nyamurinda yabwiye abari bateraniye aho ko ingamba zafashwe zikomeye, aho binashoboka ko imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu izavuga byinshi ariko ngo kuri we ibyo nta cyo bivuze ikigamijwe ari uguhangana n’icyo kibazo kigacika burundu.

Mu ngamba zamaze gufatwa harimo gukoresha igipolisi, aho ngo kije kunganira urwego rwa DASSO rwasaga nk’aho imbaraga zarwo ari nke ugereranyije n’ubukana bw’ikibazo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Theos Badege wari muri iyo nama yavuze ko nta shami ryihariye polisi yashyizeho rishinzwe guca abazunguzayi, ariko asobanura ko mu mihanda ikunze kugaragaramo akajari hagiye gushyirwamo abapolisi benshi, hamwe n’ibikoresho birenze ibya DASSO, harimo n’imodoka zizajya zitwara abamaze gufatwa.

Ku bireba ibyamburwa abazunguzayi, Umujyi wa Kigali uvuga ko hari za sitoke zirundwamo ibyambuwe abazunguzayi mu duce tunyuranye two muri Kigali, aho ngo sitoke nini iri mu Murenge wa Mageragere, ariko ibicuruzwa bibora biramenwa.

Isesengura, n’ibitekerezo bya bamwe mu banyarwanda

Bamwe mu banyarwanda bagize icyo bavuga kuri iki cyemezo, babinyujije ahagenewe ibitekerezo ku nkuru zacyanditsweho. Ikibazo cy’abazunguzayi si bwo bwa mbere Polisi y’u Rwanda ikinjiyemo, ariko kugikemura si nko gusenya akajagari, kuko abazunguzayi ari bantu nka buri wese, yaba umuyobozi, umunyapolitiki, umupolisi cyangwa umusirikare.

Bakoresha udufaranga duke, baturanguza ibyo bacururiza, inyungu bakayitungamo abana, andi bakayishyura inzu babamo. Ese Niba bivugwa ko bubakiwe ahantu ho gukorera bakaba bacibwa plus de 50mille bazayakura he?

Hakwiye kurebwa impamvu nyayo ituma umuntu atinyuka ingufu nyinshi Leta ishyira muri iki kibazo ariko akanga akagaruka ku muhanda.

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali agira ati, “….Bagarutse kuko nyine bafite imyumvire yo kuza kuryama hano munsi y’igiti, icyo gihe tuzongera tubasubizeyo, bagaruke tubasubizeyo, tuzareba uzarambirwa uwo ari we hagati y’ingufu zacu n’iz’umuturage ugomba kugenda akumva ko agaruka natwe tuzongera tumusubizeyo. Ni ukuvuga ngo imbaraga tuzashyiramo ntabwo zizatuma uwo muntu arusha imbaraga ubuyobozi.”

Motari ukorera Nyabugogo hamwe mu haba abazunguzayi avuga ko abenshi bakora uyu murimo utemewe biganjemo abagore bihebye bityo ikibazo cyabo kigoye kugikemura mu gihe byaba ari ukubaca mu mujyi wa Kigali nta handi hantu bashyirwa.

Bajya mu muhanda kubera ko babuze ukundi bagira, igihe rero bazakomeza kuburabuzwa bashobora kuzafata ingamba mbi zo gushaka ikibabeshaho mu zindi nzira nko kwiba, uburaya, n’ibindi ntazi ahubwo umutekano ugahungabana bitigeze kubaho. Benshi muri bo ni abataye amashuri, abatewe inda bakiri bato, abapfakaye imburagihe, ndetse n’imfubyi zitakigira imiryango.

Erega abo bazunguzayi nabo ni abantu, bakeneye kubaho nka twe twese. Ubwo buzunguzayi butuma abantu bakennye bashobora kubaho badasabiriza, batiba, batanacuruza imibiri yabo.

Undi ati “ese Mayor yibagiwe ko abo bapolisi n’abasirikali ari basaza ,bakuru,barumuna ,babyara, abana b’abo bazunguzayi? Hashobora kubamo n’abagore babo, inshuti n’abo biganye? Harimo n’abirukanwe mu gipolisi n’igisirikare.

Undi agira ati, “Ikibazo cy’abazunguzayi kimeze nk’umwotsi ucucumuka mu bicu byerekana ko hasi inzu irimo gushya. Guhashya umwotsi nyamara ntacyo ukoze ku muriro urimo gukongora inzu njye ndumva byaramira bike bikangiza byinshi. Ikibazo si uko umukene yagenza amaguru kandi hariho imodoka n’indege, ahubwo icyaba ikibazo ni uko wabona umukire agenza amaguru kandi asize imodoka n’indege mu rugo.

Abasomyi bavuga ku nkomoko, ingaruka n’umuti w’ikibazo cy’abazunguzayi

Umwe ati, “Ese ubundi abazunguzayi bava he?Bazanwa n’iki?Aho bava habura iki?Hakorwa iki ngo batagaruka?Kuki bamburwa bagafungwa bagakubitwa ariko ntibikemuke?

Ibi bibazo si Mayor w’umujyi wabisubiza ahubwo ni ba mayors bose bakwicara bakibaza impamvu abaturage babo babacika bakajya kuba umutwaro mu mujyi. Naho nubwo abazunguzajyi wafunga ijana ugakubita 200, hazaza abandi kuko inzara iryana kurusha inkoni.Ubu se nyuma ya wa mugore wishwe nta bandi baje

Umuntu ushaka icyo kurya, yakwemera ukamwica aho kugira ngo yicwe n’inzara. Kandi nk’uko umugabo witwa Morris West yabivuze, ngo n’umuntu udakoresha umutwe we mu gutekereza, yibaza akoresheje igifu cye cyane cyane iyo kirimo ubusa (celui qui ne pense pas avec sa tete reflechit avec son ventre, surtout s’il l’a vide).

Abanyarwanda barimo kuva mu buhinzi bava kuri 80% bagabanuka kandi vuba basatira 50%, ndetse hateganijwe ko bagera kuri 30% mu gihe cya vuba. None se abo bantu barimo kuva mu buhinzi bajya he ? bakora iki ?

Mugene bataillons zo guhangana n’abazunguzayi, muteganye n’izigomba guhangana n’ubujura n’uburaya bizahita byiyongera, haba mu mijyi, haba no mu cyaro aho bamwe muri bariya bazunguzajyi bazasubira gushaka agahenge mbere yo kugaruka mu Mijyi.

Undi nawe akagira ati, “Muzi ko abarenga 80% by’abana b’inzererezi ari ababo bagore ? urabimwaka, ukabimena wirengagije uwahinze n’igishoro cyahagendeye! ukamujyana kwa Kabuga bwacya agatanga 20000 cyangwa 10000 akavamo, nimugoroba akajya kwicuruza yamara kubona 10000 akongera akarangura gutyo gutyo…. Harya ngo mwabubakiye amasoko? nabacuruzaga mbere byarabananiye!! ngwino urebe abo ku Murindi Bahoze bakeye bakaba barahindutse abazunguzayi bo mu kibuga isoko ryambaye ubusa!!! Erega ikibazo cyanyu mubigira imihigo iri SOFT!!!!! ukirengagiza ko umuntu atari nk’igiti batema cyangwa inzu basenya ntiburane ngo initabare!! None ho ushonje we ahitamo kudapfa aririmba ndapfuye weee!!! ahubwo agashaka uko yakwigira, kandi kwigira no guharanira kubaho nibyo bitumye uru rwanda rugera aha.”

Umuti urambye w’ikibazo

Abasomyi kandi bafashe umwanya wo gutekereza ku muti wagenerwa iki kibazo. Umwe ati, “Hakwiriye inyigo (social study) ituma abantu baba abazunguzayi. Mbona hariho ikibazo cya exode rural (iyimukacyaro) aho abantu benshi bava mu cyaro birunda mu mujyi wa Kigali, hakaniyongeraho umuvuduko ukabije w’ubwiyongere bw’abaturage”.

Akongera ati, “ikibazo nk’iki ntiwagikemura ushyiramo ingufu ahubwo cyareberwa mu mizi habanje gukorwa inyigo irimo ubuhanga bw’impuguke. Mu gihe ubukene bunuma muri rubanda, ntabwo wajya kubakubita, kubafata no kubafunga ngo niwo muti wo kubabuza gushaka amaramuko mu mihanda. Muzatembere mu bihugu by’Amerika ya ruguru, Amerika y’epfo, Aziya, Uburayi, Afurika: hose muzahasanga abazunguzayi.

Na hano mu Rwanda rero dushobora kureba uburyo Abazunguzayi bakora akazi kabo mu mutekano, nta kajagari, kandi hubahirijwe amahame y’isuku.

Undi yerekana uko ikibazo cyakemuka mu buryo burambye (long term), ati, “uwafata ibigo bishamikiye kuri za Ministeri akabijyana hirya no hino mu ntara, byatuma abanyamishahara bajya kubayo, amafaranga yabo abanyacyaro (future bazunguzayi) bakayaryaho nabo mu guhahirana.

Naho undi ati, “Jye mbona iki kibazo kidakeneye kwitabaza ingufu zikomeye gutyo ahubwo kiragomba ko hakoreshwa ubwenge n’ubwitonzi buhanitse mugukemura iki kibazo.

  1. Hategurwa amajile nk’ayabamotoari agahabwa abazunguzayi bose kdi akaba afite numero.

    2. Buri muzunguzayi wese agahabwa cooperative akoreramo ndetse niba binabaye ngombwa hakemezwa amafaranga yajya atanga ku munsi muri koperative yenda nka 100 noneho koperative ikaba ariyo isora nk’uko abacuruza M2U babikora MTN & TIGO Ikayishyura.

  2. Nk’uko abamotari bagira aho guhagarara hari ibyapa, n’abazunguzayi niko byakorwa kandi bakagira urwego rwabo rufatanya na Leta kwicungira isuku no kuba bakeye banacuruza ibyujuje ubuziranenge

Mugenzi we ati,

1.Ese abo bantu bava he?(mu ntara)

2.Kubera iki birukira i kigali gusa?(mu byaro hariyo inzara,nta yindi mijyi yunganira kigali tugira umuntu yabasha gushakiramo ubuzima)

3.Ese kuki umujyi wa kigali utabashaka?(barateza akajagali mumugi,rimwe na rimwe bateza umutekeno muke,bacuruza badasora)

Leta yakora iki rero?

1.Nibashyirwe mu ma cooperative, bahabwe umwambaro ubaranga, basoreshwe hakurikijwe numero y’uwo mwambaro n’ikarita ya buri muzunguzayi,

2.Leta nikore neza isesengura ku mibereho y’abanyacyaro n’iterambere ry’icyaro,

3.Nihashyirwe ingufu mu kuzamura imigi yunganira kigali,hagenwe nibura undi mugi umwe mu ntara waba ihuriro ry’ubucuruzi bw’igihugu, bizatuma habaho gusaranganya abenegihugu ibyiza by’igihugu cyabo ntawe uhutajwe nta n’ubangamiye inyungu z’undi, twese abanyarwanda nk’abavandimwe dufatanye mu iterambere ry’igihugu cyacu ntawe dusize inyuma.

Maze undi akagira ati,

1.Kuki hatabaho amasaha runaka yahariwe abo bantu,urugero kuva saa kumi kugeza saa tatu, nimugoroba kuva saa kumi n’imwe.

Ibi bifasha abagura,cyane ko hari udafite ticket ya moto yo kujya no kuva ku isoko mwaboherejemo.

2.Hagenwe ahantu hihariye batarenga hafi y’ahantu hahurira abantu benshi.Ko abamotari mutarabirukana hari ubarusha gukorera mu kajagari!Ariko umenye ngo hariya niho hakorera abazunguzayi, na bo ibyo gukwira umuhanda no gutega abagenzi babyihanganire,basangwe ku ruhande rw’umuhanda.

Ibi ni ibyavuye mu basomyi, bafitiye impungenge ubuzima bw’Abanyarwanda bagenzi babo. Nta wabura kwibaza impamvu ababifite mu nshingano banabihemberwa batabifatira umwanya ngo babyige neza, bahereye kuri ibi bakongeraho n’ibindi, bagashaka umuti uboneye, ariko buri munyarwanda akagarurirwa agaciro.
Catoon by Abazunguzayi

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Karegeya Jean Baptiste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *